Umugabo yatunguwe ubwo yabonaga umugore we yakoye inka 22 yambaye ikanzu y’abageni, yakoze ubukwe na Roho Mutagatifu

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Joshua Nalem aracyafite urujijo ku myitwarire y’umugore we nyuma yo gushyingiranwa na ‘Roho Mutagatifu’ mu birori by’itorero bidasanzwe mu cyumweru gishize i West Pokot.

Ku munsi w’ejo, Elizabeth Nalem w’imyaka 41 nyina w’abana batandatu yasubiye mu rugo rwe nyuma yo kubura umugabo we atazi aho aherereye.

Uyu mugore yatunguye benshi harimo n’umugabo we

Akigera murugo yanze kuryamana n’umugabo we mu buriri bwabo, avugako batazongera kuryamana kuko yamaze gusezerana nundi mugabo witwa “Roho Mutagatifu”

Elizabeth yabuze iminsi itanu umugabo we yamubonye, ubwo inkuru ye yasakaraga mu binyamakuru batangarira umugore wakoze ubukwe na Roho mutagatifu

Uyu mugabo avugako yari asanzwe abanye neza n’umugore ndetse batigeze bagirana amakimbirane mugihe bari bamaranye.

Ati: “Sinzi icyabangamiye umugore wanjye. Twubatse kandi duhiriwe nabana batandatu. Namukoye inka 22 ”.

Yavuze ko icyemezo cya Elizabeth cyo gushaka “Umwuka Wera” cyamugizeho ingaruka zikomeye kuko asigaye yita ku bana babo wenyine.

Uyu mugabo yavuze ko umugore we yakundaga kubyuka saa cyenda za mugitondo kugirango asenge ariko ngo ntamunsi yigeze amubangamira na rimwe.

Umugabo avugako icyamutunguye cyane ari ukongera kubona umugore we mu ikanzu yambarwa n’abageni, yongeye gukora ubukwe bwa kabiri, kandi ntanamakuru yari asanzwe abifiteho.

Umugabo avugako icyamutunguye cyane ari ukongera kubona umugore we mu ikanzu yambarwa n’abageni

Aganira n’abanyamakuru, Elizabeth yavuze ko Imana yamutumye kwamamaza ubutumwa bwiza. Niyo mpamvu yahagaritse ubucuruzi bwe muri hoteri kuko bishobora kumubuza inshingano nshya.

Umugore avuga ko Umwuka Wera yamusezeranyije ko azajya amufasha gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana ku isi yose ariyo mpamvu yahisemo gusezerana nawe kubana akaramata.

Yavuze ko yahawe amabwiriza yo gutangira imirimo ye i Amudat muri Uganda ariko asabwa gusubira mu rugo mbere yo gutangira imirimo ye mishya, akabanza agatandukana n’umugabo we.

Umugore avuga ko Umwuka Wera yamusezeranyije ko azajya amufasha gukwirakwiza ubutumwa bw’Imana ku isi yose

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO