Umugabo yatunguye abantu ubwo yagaragazaga abakobwa 6 bose batwite inda ze nkuru

Pretty Mike, umunya-Nigeria wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yitabiriye ubukwe bwa Williams Uchemba ari kumwe n’abakobwa 6 bose batwite inda ze nkuru.

Williams Uchemba ni umukinnyi wa Films ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubufasha akunda guha abatishoboye.

Umugabo yatunguye abantu ubwo yagaragazaga abakobwa 6 bose batwite inda ze nkuru

Pretty Mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ibyo babona atari film ari gukina, ahubwo ko abo bakobwa 6, bitegura kuba ba nyina b’abana be!

Pretty Mike, umunya-Nigeria wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga

Kuri video yashyize kuri Instagram, yagaragaye akora ku nda ya buri mugore utwite umwana we, agaragaza ibyishimo afite.

Munsi y’iyo video yagize ati “Abagiye kubyara abana banjye, umuryango ni wo byose kuri jye, ibi ni ibihe byiza”.

Kuri video yashyize kuri Instagram, yagaragaye akora ku nda ya buri mugore utwite umwana we

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE