Umugabo yishe umugore we amujombaguye ibyuma inshuro 9 amuzizako yamuririye ibiryo yari yaraje agomba kubirya mugitondo agiye ku kazi(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore wari utuye ku musozi wa Kiremba, muri Komini Kiremba mu Ntara ya Ngozi mugihugu cy’i Burundi, yishwe n’umugabo we amujombaguye ibyuma muziza ko yamuririye ibiryo yari yirarije.

Aya mahano yabaye mugitondo cyo ku wa 12 Nyakanga 2021, ndetse n’uyu mugabo arabyiyemerera akavugako uyu mugore we yamujombye icyuma inshuro 9, mu nda mu mutima no mu ijosi kugeza ashizemo umwuka, aho avugako yamusanze kuri tuwalete agiye mubwiherero.

Uyu mugabo yiyemerera ko yishe umugore we amujombaguye ibyuma inshuro 9

Ferdinand Marorerwa wishe umugore we w’imyaka 45, avugako bari basanzwe bafitanye amakimbirane, ariko muri iki gitondo akaba yatewe umujinya nuko ngo uyu mugore yari yamuririye ibiryo yari yaraje avugako abirya agiye ku kazi.

Mu nkuru IBYAMAMARE.com dukesha ikinyamakuru Jimbere cyandikirwa i Burundi, bavugako abaturanyi b’uyu muryango, bahamyako uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ndetse ngo bari baherutse guhabwa gatanya nubwo bari bakirikumwe.

Uyu mugabo ngo akimara kwica uyu mugore yagerageje kwiruka ariko abaturage bahita bamufata kuko byari byamaze kumenyekana.

Uyu mugabo yahise afatwa n’ubuyobozi n’igipolisi ndetse hahise hatangizwa iperereza ngo hamenyekanye icyatumye uyu mugabo yica umugore we bari bamaranye igihe babana.

REBA VIDEO UYU MUGABO AVUGA UKO BYAGENZE

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO