Umugandekazi yakoze amateka yegukana umwanya wa Gatatu muri Miss International 2019(Amafoto)

Umukobwa ukomoka mugihugu cya Uganda yakoze amateka, maze yegukana umwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa baturutse isi yose ryiswe Miss International 2019 ryaberaga mugihugu cy’Ubuyapani.

Evelyn Namatovu Kironde wari uhagarariye Uganda yambitswe ikamba ry’igisonga cya kabiri muri Miss International 2019.

Evelyn Namatovu Kironde yabaye igisonga cya Gatatu

Miss International ni irushanwa ry’ubwiza mpuzamahanga ribera mu Buyapani, riri mu marushanwa akomeye cyane ku isi kandi riba rikurikiranwe na benshi cyane cyane abo mubihugu biba byoherejeyo abakobwa bahatana.

Uwabaye Miss International 2019 ni Sireethorn Leearamwat ukomoka muri Thailand naho Andrea Toscano wo muri Mexique yegukana umwanya wa Kabiri, Evelyn Namatovu Kironde aba uwa Gatatu.

Uyu mukobwa w’umugandekazi, Namatovu ni nawe wegukanye umwanya wa Mbere mukwiyerekana bambaye bikini.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE