Umuganwa Salah benshi bamenye nka Mutoni muri Filime y’uruhererekane Seburikoko, yakoze ubukwe n’umukunzi we Nkunzimana Issa uherutse ku musaba akanamukwa.
Kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeli 2019 , mu Murenge wa Kanyinya , mu Karere ka Nyarugenge niho habereye ubukwe bw’umukinnyi wa Filime Umuganwa Salah na Nkunzimana Issa, maze bemeranya ku bana nk’umugore n’umugabo.
Muri ubu bukwe bwagaragayemo amasura asanzwe azwi muri Sinema hano mu Rwanda , ku ikubitiro Samusure niwe wari umusangiza w’amagambo muri ubu bukwe.
Usibye uyu mugabo kandi hagaragayemo nandi masura nka Siperansiya, Papa Sava, Kibonke, Kirenga Saphine, Mutoni Assia n’abandi.
Ku wa 30 Kanama 2019 nibwo Nkunzimana Issa yasabye anakwa Umuganwa Salah mu birori byabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ari naho uyu mukobwa avuka.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook