Umugore ugaragara ko asirimutse w’imyaka 41 yasoje amasomo ye mu mashuri abanza, byari ibyishimo kubanyeshuri biganaga nawe bitegura gukomeza ayisumbuye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mutembayire Aline w’imyaka 41 ugaragara ko asirimutse, yasoje amasomo ye mu mashuri abanza aho yigaga mu ishuri rya New Vision Primary School riherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Uyu mubyeyi uvuga ko yacikirije amashuri ye ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga ikamusanga yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Mutembayire Aline w’imyaka 41 yasoje amasomo ye mu mashuri abanza aho yigaga mu ishuri rya New Vision Primary School

Jenoside Yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka kuko yamutwaye abe barimo ababyeyi be bamusigiye abana bato ubundi agahita afata inshingano zo kurera bariya bana barimo ufite umwaka umwe n’ufite imyaka umunani.

Ibi byatumye adakomeza amashuri ariko nyuma aza gutekereza gusubira ku ishuri ariko aza gukomwa mu nkokora no kuba yari atangiye kurera abana be yibyariye.

Yaje kwiga imyuga irimo guteka ariko akumva bidahagije kuko yumvaga yaniga amasomo asanzwe, ubundi aza kwiyemeza gusubira mu mashuri abanza aho yari yacikiririje ageze.

Muri 2020 yasubuye Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali kwiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza biza kurangira COVID-19 yadutse yongera kubona ko amashuri ye yongeye kuyacikiriza.

Ubwo abanyeshuri basubiraga ku ishuri, na we yahise ajyayo noneho ajya muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye.

Ati “Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.”

Ubu ni umwe mu banyeshuri bari bamaze iminsi bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho yishimira kuba asoje iki kiciro kandi akavuga ko byose abikesha ubuyobozi bw’Igihugu bwiza buha uburenganzira buri muturage gukora icyamuteza imbere.

Gusa ngo mu myigire ye yagiye ahura n’ibicantege ariko agaharanira kubirenga. Ati “Natambukaga ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y’ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.”

Ariko ngo amahirwe yagize ni uko umugabo we yari amushyigikiye ndetse akajya amuherekeza ku ishuri.

Byari ibyishimo bidasanzwe kubanyeshuri biganaga na Aline

inkuru dukesha IGIHE.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO