Umugore wa Bobi Wine, yagaragaje uburyo aryohewe n’urukundo kuva yatangira gukundana n’uyu mugabo bamenyanye aba muri Ghetto, kugeza ubwo ashatse kuba Perezida wa Uganda(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Barbara Itungo Kyagulanyi, umugore w’umuririmbyi akaba n’umunya politiki, Robert Kyaguranyi wamamaye nka Bobi Wine, uyu mugore akomeje kugaragaza ko aryohewe n’urukundo ahabwa n’uyu muhanzi bamenyanye ubuzima bwabo butaraba bwiza.

Barbara na Bobi Wine, aba bombi bamenyanye, uyu mugore akiri umunyeshuri, mugihe uyu mugabo we aribwo yari acyishakisha mu muziki ataratangira kwamamara.

Bobi Wine n’umugore we, Barbara

Uyu mugore avugako bakundanye mubihe bidasanzwe kuko icyo gihe Bobi, ntabwo yari umusore ufite amafaranga ahagije kuburyo yari kumusohokana ngo amunezeze nkuko abandi basore babikoreraga abakunzi babo muri icyogihe.

Barbara avugako bakundanye uyu muhanzi aba muri Ghetto, inzu z’abasore baciritse, ubwo yari atuye mugice cy’icyaro cya Kamotya ku ivuko ry’uyu muhanzi aho no kubona ibyo kurya kuriwe byari bigoranye nk’umusore utaragiraga akazi abeshejweho n’ubuhanzi bwo muri karitsiye nabwo butagiraga ikintu kinini bumwinjiriza.

Mu mafoto atandukanye, Barbara yasangije abamukurikira yagaragaje ibihe bidasanzwe yagiranye na Bobi Wine, mubuto bwabo, aya mafoto akaba abagaragaza ubwo Bobi yari atangiye kumenyekana mu muziki.

Yagize ati “Amasomo y’ubuzima urukundo rugenda rwiyongera”

Bobi Wine n’umugore we mubuto bwabo

Bobi Wine, ni umwe munyamuziki binjiye muri Politiki muri Uganda, yakoze ubukwe na Barbara Kyaguranyi mu 2011, aba bombi bamaze kubyarana abana 4.

Uyu mugore yagiye agaragara ashyigikye cyane umugabo we murugendo rwa politike, kugeza naho, uyu mugabo yiyamamarije umwanya wa Perezida wa Uganda, mu matora yari ahanganyemo na Perezida Museveni wamutsinze, Bobi Wine akaza amukurikiye mu majwi.

Bobi Wine, na Barbara, uyu mugabo atari yinjira muri politike
Aba bombi bakundaga kuba barikumwe mubitaramo bitandukanye
Bobi Wine, ubwo yafataga amafoto yitegura kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda
Barbara avugako aryohewe n’urukundo ahabwa na Bobi Wine

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO