Search

Umugore wa Humble Jizzo waruherutse kumusigira umwana akerekeza muri Amerika yagarutse mu Rwanda

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Kanama 2018, nibwo umuhanzi Humble Jizzo uzwi mu itsinda rya Urban Boys yagaragaje ubutumwa bugufi aha ikaze umugore we, wari umaze iminsi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Anny Blauman yagarutse mu Rwanda, mu gihe kingana n’icyumweru yari amaze yerekeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika, dore ko yuriye indege kuwa Gatatu tariki ya 01 Kanama 2018,

Uyu mugore ajya kwerekeza muri Amerika, yagiye Atari kumwe n’umwana ukiri muto yabyaranye na Humble Jizzo, gusa hagati aho hagaragajwe ko impamvu nyamukuru ari uko Anny agiye muri gahunda z’akazi zimusaba kuba Atari kumwe n’umwana muto.

Ibi byatumye Humble Jizzo ariwe usigarana inshingano zo kwita ku mwana kugeza igihe umugore we agarukiye nk’uko yari yabimusezeranyije ko atazamarayo igihe kirekire,ahubwo azahita agaruka mu Rwanda nk’uko bisanzwe.

Humble Jizzo abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yahaye umugore we ikaze,amugaragariza ko yari amaze kumukumbura cyane bisa naho ayari amaze igihe kirekire cyane atamubona amaso ku maso.

Yagize ati:”  Urakaza neza mugore wanjye, ndabizi ko icyumweru Atari kirekire cyane ariko nari maze kugukumbura cyane bisa naho narimaze amezi menshi ntakubona.

Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo yari asubiye muri Amerika nyuma y’igihe gito cyari gishize aba bombi bavuye muri iki gihugu aho bari bagiye mu myiteguro yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Humbe Jizzo,Umwana wabo n’umugore we

Humble Jizzo wari wasigaranye umwana, yagerageje gukoresha uburyo bwose amwitaho dore ko we na Nizzo baririmbana mu itsinda rya Urban Boyz bigeze kugaragara bari kumwe n’umwana mu nzu bamucurangira Guitar banamuririmbira uturirimbo two kumurembera.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.