Umugore wabyaye abana 9 nyuma yigihe kinini yagaragaje amasura yabo(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Halima Cisse ukomoka muri Mali waciye agahigo ko kubyara abana benshi ku Isi ubwo yibarukaga abana icyenda icya rimwe, we n’umugabo we Kader Arby bagaragaje amafoto y’abana babo ya mbere agaragaza ibyishimo bafite mu muryango n’aba bana babo.

Tariki 05 Gicurasi 2021 mu bitaro bya Ain Borja i Casablanca muri Maroc haturutse inkuru y’igitangaza yasakaye Isi yose ubwo Halima Cisse yahabyariraga impanga z’abana icyenda ahita ahigika ku gahigo Nadya Suleman wari wabyaye abana umunani muri 2009.

Halima Cisse ukomoka muri Mali waciye agahigo ko kubyara abana benshi ku Isi

Mu kiganiro yatangiye mu bitaro byo muri Maroc, uyu mugore w’imyaka 26 yagize ati “Bose bameze neza, kandi mfite umunezero wo kubitaho. Baragenda bakomera buri munsi kandi birashoboka ko bazemererwa kuva mu bitaro vuba.”

Umugabo we Kader Arby w’imyaka 35, utwara amato mu ngabo zirwanira mu mazi zo muri Mali, byabaye ngombwa ko asigara mu rugo rwabo rw’ibyumba bitatu i Timbuktu kubera amabwiriza ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid kandi akaba yashoboye guhura n’abana be bwa mbere muri Maroc ku ya 9 Nyakanga.

Abahungu bane muri aba bana 9 bitwa Mohammed, Bah, El Hadji na Oumar mu gihe abakobwa batanu bitwa Hawa, Adama, Fatouma, Oumou na Kadidia.

Abahungu bane muri aba bana 9 bitwa Mohammed, Bah, El Hadji na Oumar mu gihe abakobwa batanu bitwa Hawa, Adama, Fatouma, Oumou na Kadidia.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO