Umugore wajugunye umwana we avuhe hejuru muri etaje ya 16 yavuze uko yiyumvaga kugirango ahereze umwana we abantu atazi, ati ikintu nategerezaga cyari kimwe kuba umwana wanjye yabaho

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore wajugunyiye abantu atazi umwana we ari mu nzu yuzuye umwotsi yo mu mujyi ukora ku nyanja wa Durban muri Afurika y’epfo, yabwiye BBC ukuntu ashimira abarokoye umwana we w’umukobwa, uzuzuza imyaka ibiri mu kwezi gutaha.

Naledi Manyoni, w’imyaka 26, yagize ati: “Icyo nashoboraga gukora cyonyine kwari ukwizera abantu ntazi na busa”. Yongeyeho ko ubu we n’umwana we bameze neza.

Naledi Manyoni, w’imyaka 26, yagize ati: “Icyo nashoboraga gukora cyonyine kwari ukwizera abantu ntazi na busa”

Inyubako bari barimo yakongejwe n’abasahuraga.

Imidugararo yatewe n’ifungwa rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Uwo mugabo w’imyaka 79, mu kwezi gushize yahamijwe gusuzugura ubucamanza, nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa yo mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Nijoro ku wa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo yishyikirije polisi atangira igifungo yakatiwe cy’amezi 15.

Ariko ibi byateje imyigaragambyo irimo urugomo, ibitero byo gutwika, ndetse n’abafatiranye iki gihe bagasahura mu ntara avukamo ya KwaZulu-Natal, binagera no mu yindi mijyi minini imwe n’imito.

Abantu batari munsi ya 117 bamaze gupfira mu cyo Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri iki gihugu kuva mu myaka ya 1990, mbere yuko harangira ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu buzwi nka apartheid. Abarenga 2,000 batawe muri yombi.

Ku wa gatatu habaruwe ibikorwa birenga 200 by’ubusahuzi no kwangiza, nkuko leta yabivuze, mu gihe umubare w’abasirikare bagabwe kunganira polisi wikubye kabiri ukagera ku 5,000.

Ariko Minisitiri w’ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yavuze ko yagejeje ubusabe kuri leta bwo kugaba abasirikare 25,000 mu ntara ebyiri za KwaZulu-Natal – ahari umujyi wa Durban – na Gauteng, irimo umujyi wa Johannesburg, bo guhagarika urwo rugomo.

Umunyamakuru wa BBC ufata amashusho Thuthuka Zondi yafotoye Madamu Manyoni ajugunya umwana we Melokuhle, ubwo bari hejuru mu nyubako yo ku muhanda uri rwagati mu mujyi wa Durban ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, iyo nyubako yamaze kugerwamo n’abasahuzi.

Abasahuraga mu maduka yo mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako, bari batangiye gutwika n’igice cyayo cy’aho Madamu Manyoni yari amaze igihe asura umukunzi we.

Umugore yajugunye umwana we ashaka kurokora ubuzima bwe

Bari bari mu igofora rya 16 ry’iyo nyubako ubwo babonaga umwotsi urimo kuzamuka.

Icyuma kimanura kikanazamura abantu mu nyubako y’amagorofa, kizwi nka ‘lift’ cyangwa ‘ascenseur’, ntabwo cyarimo gukora kubera umuriro.

Rero Madamu Manyoni yirutse afite ubwoba bwinshi amanuka ku madarage ahagatiye umwana we.

Ariko ntiyashoboye kugera ku gice cyo hasi cy’iyo nyubako kuko cyari cyafunzwe.

Avuga ko yashoboye kwihata akagera ahari ibaraza ku igorofa ya kabiri, aho yasabiye ubufasha abahisi n’abagenzi (abatambukaga hafi aho).

Yagize ati: “Ikintu natekerezaga gusa kwari ugutuma umwana wanjye abaho”.

Abazimya umuriro bahageze hashize hafi iminota 20, nyuma yuko imbaga y’abantu yari yatangiye gutabara abandi bari muri iyo nyubako, ikoresheje inzego, ari na bwo Madamu Manyoni yongeye gusubirana n’umukobwa we.

Yabwiye BBC ko hafi saa sita za nijoro bashoboye gusubira mu cyumba cyabo cyo muri iyo nyubako.

 

Umwana amanuka mu nzu yari yafashwe n’umuriro

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO