Umugore w’imyaka 26 ufite ubumuga bw’ubugufi akaba atagira n’amaboko, yerekanye umukunzi we yanga kugaragaza amazina ye ngo batamumutwara(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore wo muri Zimbabwe ufite ubumuga bw’ubugufi, akaba atagira amaguru n’amaboko, Sinikiwe Kademaunga yerekanye umugabo bari mu munyenga w’urukundo.

Kademaunga, ufite imyaka 26, yavutse afite ubumuga bw’amaguru ndetse n’amaboko ye yaracitse ariko kuriwe avugako yigirira icyizere kurusha abantu bazima, bafite ibyo adafite.

Sinikiwe Kademaunga yerekanye umugabo bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa yerekanye umugabo avugako yihebeye ndetse bari mu munyenga w’urukundo aho yavuzeko yabonye umugabo yahoraga yifuza munzozi ze.

Kademaunga, yerekanye amafoto atandukanye ari mubyishimo nuyu mugabo gusa yirinze kugira byinshi amutangazaho kubw’umutekano we kuko ngo aziko hari abatabasha kwishimira urukundo rwe.

Kademaunga, afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imibereho myiza yakuye muri kaminuza ya Cape Town, mu 2019, yatangije isosiyete ye SK, izobereye mu kuvuga gushishikaza no guteza imbere umuntu ku giti cye.

Uyu mukobwa avugako aryohewe n’urukundo ahabwa nuyu mugabo

Kademaunga yavuze ko yumva impamvu zituma ababana n’ubumuga binjira mu mihanda basabiriza.

Ati: “Kuri twe abantu babana n’ubumuga, biragoye ko duhangana n’abantu bafite ubushobozi. Gushakisha akazi nandi mahirwe. Ariko ndashaka kubwira abo bantu (babana n’ubumuga), komeza ukore cyane, ntabwo ari imperuka y’isi kuko ubana n’ubumuga kandi ntuzigere wirengagiza. ”

Kademaunga, wiyita “Umutoza w’icyizere” yavuze ko aticuza mu buzima.

Ati: “Ibintu byose byabaye mubuzima bwanjye, mbifata nk’amahirwe yo kwiga. mbifata nk’umurongo wo kwiga watumye nza kuba umuntu ubu ”.

Mu mwaka wa 2016, yahawe igihembo kubera ubutwari yagize bwo guhangana n’ubumuga bwe muri Zimbabwe International Women Awards.

 

Kademaunga, ufite imyaka 26, yavutse afite ubumuga bw’amaguru ndetse n’amaboko ye yaracitse ariko kuriwe avugako yigirira icyizere kurusha abantu bazima, bafite ibyo adafite.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO