Umugore w’imyaka 62 yasanze umugabo we w’imyaka 30 ari gusomana n’undi mukobwa atwika matela, na moto bivugwako yari yaraguriye uyu musore ati “n’ubundi imitungo yanjye niyo ikoshya reka nze nkwereke”.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore witwa Mukampabuka Béatrice wo mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha azira gutwika moto bivugwa ko yari yaraguriye umugabo we.

Mukampabuka w’imyaka 62 y’amavuko yatwitse moto y’umugabo we witwa Kimonyo uri mu kigero cy’imwaka 30 amushinja kumuca inyuma akikundira abandi bakobwa.

Umugore w’imyaka 62 yasanze umugabo we w’imyaka 30 ari gusomana n’undi mukobwa atwika matela, na moto bivugwako yari yaraguriye uyu musore ati “n’ubundi imitungo yanjye niyo ikoshya reka nze nkwereke”.

UMUSEKE wavuze ko intandaro yo kugira ngo uriya mugore atwike moto ari umugabo we ejo ku wa Kabiri wazanye umukobwa avuga ko ari umukozi uzajya ucuruza mu kabari bafite, undi agasanga basomana.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yagize ati: “Umugore we ubana ko amuruta. Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagiye azana umukozi w’umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari.”

Uyu yakomeje avuga ko Umugore yaje kujya mu nzu “asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.”

Yunzemo ko “Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.”

Uyu muturage yavuze ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu, kuko ngo yavugaga ati: “n’ubundi imitungo yanjye niyo ikoshya reka nze nkwereke”.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire yavuze ko uriya mugore yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

Ati: “Byabaye, ni umugore watwitse moto y’umugabo we biturutse ku makimbirane. Umugore ari muri RIB kugira ngo barebe icyabiteye.”

Uyu muyobozi yavuze ko Mukampabuka yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we, gusa hakaba nta gihamya gihari cy’uko yamucaga inyuma.

Ati: “Amakuru dufite ni uko hari amakimbirane bari basanganywe nk’umugore n’umugabo kandi RIB irimo kubikurikirana.”

Gitifu wa Jali yasabye abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya bayageza mu buyobozi bukabumvikanisha, ndetse bakajya babwira ibibazo byabo abo mu miryango bakabafasha.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO