Umugore yakoreshereje ibirori bidasanzwe by’isabukuru y’amavuko, umwana w’imyaka 4 w’umukozi we wo murugo(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore yakoreshereje ibirori bidasanzwe by’isabukuru y’amavuko, umwana w’imyaka 4 w’umukozi we wo murugo, avugako Nyina ariwe muyobozi w’urugo rwe bityo agomba gukoresheresha umwana we ibirori nkibyo yakoreshereza abana be ati “Ntabwo ngomba kumufata nk’umuhungu w’umuja wanjye, ahubwo mufata nk’umwana w’umugore nkanjye…!”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwishimira ibirori byakoreshejwe n’umugore witwa Mwaura mugihugu cya Kenya, wakoreshereje ibirori by’isabukuru y’amavuko, umwana w’umuhungu w’imyaka 4 y’amavuko wabyawe n’umukozi we wo murugo utagira umugabo.

Nyina w’uyu mwana hamwe n’umugore nyiri urugo ku munsi w’isabukuru yuyu mwana

Uyu mugore avugako, uyu mugore umukorera akazi ko murugo atamufata nk’umuja ahubwo amufata nk’umuyobozi w’urugo rwe.

Uyu mugore wakoreshe ibi birori yagize ati “Nigute ufata abayobozi bo murugo cyangwa nkuko dusanzwe tubita abakozi bo murugo? waba waratandukanyije abantu? Ubatera inkunga? cg barira mugikoni nkaho ariho nawe ufatira ibyo kurya?, ese wibuka kubasengera? Ese uzi ibibazo bahura nabyo?”

Yakomege agira ati “Uyu munsi umuyobozi w’inzu yanje, umuhungu we Glenn yujuje imyaka 4 nkuko mfata abana ku munsi w’amavuko nawe niko nagombaga kumufata ntabwo asanzwe mu maso yanjye, ntabwo ari umuhungu w’umuja, ahubwo ni umuhungu w’umugore nkanjye. Umunsi umwe azahaguruka agire urugo rwe ahinduke umukoresha. Ndasenga, namubereye urugero rwiza ko twese tungana”

Byari ibirori bidasanzwe muri uru rugo

Uyu mugore yasoje agira ati “Mbabwiye ibi, natbwo ari uko nshaka kwiyerekana, nganira n’abagore bagenzi banjye, akenshi usaga ababakorera akazi ko murugo batabafata nk’abantu, mwubahe umenyeko aramutse afite amahitamo yaba yitwaye nkawe, gutunga urugo nkawe………!”

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO