Search

Umuhanuzi Bushiri ugurisha amaraso ya Yesu avugako yayakuye igorogota, Reba ubuzima abayemo bw’agatangaza(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanuzi Shepherd Bushiri ni umuhanuzi umaze kumenyekana cyane muri afurika kubera ubuhanuzi no gukora ibitangaza, uyu muhanuzi avugwaho kugurisha amaraso ya Yesu avugako yakuye kumusaraba igorogota.

Inkuru yatangiye gukwira mu gihugu cya Malawi no mu bihugu byo mu majyepfo ya Afrika , aho abakristu bo  muribyo bihugu batangaje ko hari umuvugabutumwa watangiye kugurisha amaraso ari mu macupa avuga ko ayo maraso ari aya Yesu Kristu yameneye k’umusaraba i Gologotha.

Uyu muhanuzi agenda mu mamodoka y’agaciro gusa

Prophet Shepherd Bushiri ni umuyobozi mukuru w’Itorero Enlightened Christian Gathering (ECG), akaba azwiho kugira ubutunzi buhambaye burimo no kugira indege ze ku giti cye . Uyu mugabo wo mu gihugu cya Malawi  , agurisha amaraso ya Yesu mu ma cupa ya purasitike, akaba avuga ko ayo maraso akiza indwara , akongera guhuza ingo , abakene bagakira , n’ibindi.

Amaraso Prophet Shepherd Bushiri yemeza ko ari ayo Yesu yaviriye i Gorogota ubwo yabambwaga ayagurisha abayoboke b’idini rye ndetse n’abandi bantu bose bifuza kuyasomaho ngo bakire ibibazo byose bafite mu buzima.

Ayo maraso aba ari mu macupa ya pulasitike afite 500 ml na 750 ml, akaba ayagurisha ama R 20,000 kuri 500 ml na R 30,000 .

Umwe mu bayoboke b’idini rye, yagize ati: ” Twe nk’abahungu n’abakobwa ba pasiteri wacu, ntitwita cyane kubyo abantu bavuga, dusobanukiwe neza iri hishurirwa nubwo hari bamwe bashaka kugusha pasiteri wacu bamuca intege, ariko Imana niyo yamuduhaye ngo abe igisubizo cy’ibibazo byacu.”

Kumusuhuza barapfukama

Kugeza ubu nubwo bitumvikana aho pasiteri Bushiri yaba yakuye ayo maraso yita aya Yesu, haribazwa igisimba cyangwa umuntu yaba yarakuyemo ayo maraso .

Abayagura bavuga ko batita ku giciro cyane ko ahubwo bita ku kamaro abafitiye, kuko ngo yazuye abantu 5 bari bapfuye, ndetse ngo akaba maze no gukiza indwara abarenga ijana.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.