Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria waje gutaramira abanyarwanda yatangaje ko nta byinshi azi ku muziki wo mu Rwanda, uretse umuhanzi umwe yamenye nabwo ari uko agiye kuza mu Rwanda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria yatangaje ko nta byinshi azi ku muziki wo mu Rwanda uretse umuhanzi Bruce Melodie nawe yamenye ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda n’indirimbo ya Kenny Sol yitwa Say My Name.

Yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye  kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe ‘M*ovember Fest’.

Umuhanzi Adekunle Gold wo muri Nigeria yatangaje ko nta byinshi azi ku muziki wo mu Rwanda uretse umuhanzi Bruce Melodie nawe yamenye ubwo yiteguraga kuza mu Rwanda

Uyu muhanzi yabajijwe niba hari umuhanzi yari azi mbere yo kugera mu Rwanda, avuga ko uwo yamenye ari Bruce Melodie nawe yamenye ubwo yateguraga urugendo rwo kuza mu Rwanda ndetse  na Kenny Sol bazakorana igitaramo kubera indirimbo ye yitwa ‘Say my name’.

Ati “Nzi umuhanzi Bruce Melodie kubera igitaramo ari gutegura, namenye n’indirimbo ‘Say my name’ ya Kenny Sol mbere ho gato y’uko nza mu Rwanda.”

Yavuze ko kugira ngo abahanzi b’abanyarwanda bagere ku rwego mpuzamahanga itangazamakuru rikwiye kubigiram uruhare, rikabashyira imbere aho kubanza abanyamahanga.

Adekunle Gold

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO