Umuhanzi Alikiba yagaragaje amafoto y’umugore we n’abana be nyuma y’igihe kinini bivugwako batandukanye(REBA AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Ally Saleh Kiba umaze kwamamara nka Alikiba yagaragaje amafoto arikumwe n’umugore we n’abana 2 yabyaye nyuma yigihe kinini bivugwako batandukanye.

Alikiba yerekanye amafoto arikumwe n’umugore we  Amina Khalef hamwe n’abana 2 babyaranye aho bagiye mu biruhuko nk’umuryango.

Alikiba n’abana be 2 n’umugore we

Hari hashize igihe ibitangazamakuru byo muri Tanzania bivugako uyu muhanzi yaba yaramaze gutandukana n’umugore we w’umunya- Kenya bakoze ubukwe muri 2018, abavugaga ibyitandukana rya Alikiba n’umugore we akenshi babishingiraga kuko uyu muhanzi adakunze gushyira kumbuga nkoranyambaga amafoto yuyu mugore ahubwo agashyiraho abana babyaranye gusa.

Nubwo byavugwagako Alikiba yatandukanye n’umugore we, uyu muhanzi nta makuru yigeze abitangazaho aho yigeze gutangazako ntacyo yavuga ku makuru y’ibihuha.

Alikiba, abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha yagaragaje umugore we n’abana be babiri aho yagize ati “Umuryango ni burikimwe”

Ni amafoto yashimishije cyane abakunzi buyu muhanzi aho bose bamwifurizaga gukomeza kugira urugo rwiza.

Alikiba yajyanye n’umuryango we mu biruhuko, nyuma yigihe kigera ku mezi abiri uyu muhanzi yamamaza alubumu ye yise “Only King” yamurikiye mugihugu cya Tanzania na Kenya.

Alikiba n’umuhungu we

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO