Search

Umuhanzi Banky W ubarirwa mu bafite amafaranga menshi muri Nigeria yarushinze n’icyamamarekazi muri filime (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Oluwabankole Wellington wamamaye cyane mu muziki wa Nigeria nka ‘Banky W’ yarushinganye n’umukunzi we Adesua Etomi nawe usanzwe ari icyamamare muri cinema yo muri Nigeria.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2017 nibwo Banky W n’umukunzi we Etomi barushinze mu birori byabereye mu mujyi wa Lagos.

Uyu musore w’imyaka 36 ubarirwa mu bahanzi bafite amafaranga menshi muri Nigeria, arushinganye n’icyamamarekazi Adesua Etomi nyuma y’ibyumweru bike abazwe kugirango avurwe indwara ya kanseri y’uruhu gusa kuri ubu ngo yarakize kandi ameze neza ntakibazo.

Muri Gashyantare 2017 nibwo Banky W yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Adesuwa, muri Gicurasi 2017  uyu muhanzi yatanze inkwano mu muryango w’umukunzi we ndetse ababyeyi ku mpande zombi baha umugisha urukundo rwabo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.