Search

Umuhanzi Bebe Cool muri iyi minsi ntiyorohewe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Bebe Cool uhamya ko ari we mwami w’umuziki wo muri Uganda ndetse ngo akazahora kuri uwo mwanya kugeza apfuye, ashingiye kuri byinshi birimo no kuba ariwe muhanzi rukumbi wasuwe iwe mu rugo n’umukuru w’icyo gihugu Yoweli Museveni.

Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda

Bebe Cool akaba yibasiwe cyane n’abantu batandukanye barimo n’umunyamakuru wa Bukedde TV, aho banavugako ibyo akora bigaragaza ko nta burere afite.

Uyu muhanzi yibasiwe naba bantu nyuma yuko muminsi yashize ubwo umwe mu bahanzikazi bo muri kiriya gihugu, sophie Nantongo yari yakoresheje igitaramo hanyuma uyu muhanzi bebe cool akaza kubidobya kubera ibiyobyabwenge ndetse akanangiza ibitari bicye.

Iki kibazo cyatumye uyu muhanzi ajyanwa mu nkiko ndetse anategekwa kwishyura ibyangijwe ariko nyuma aza kwibasira wa muhanzikazi bagiranye amakimbirane agenda amusebya kubijyanye nubuzima bwe.

Kugeza ubu rurageretse hagati yaba bahanzi bombi kuko nta wifuza kurebana nundi mu maso. Ibi nibimwe mu byatumye uyu munyamakuru josephat seguya mu kiganiro aherutse gutanga yarongeye kugaruka kuri uyu muhanzi bebe cool ku myitwarire ye akomeje kugaragaza. Aho yanamwise injiji ndetse ko nta n’uburere afite. Yagize ati “bebe cool afite imitekerereze ya ntayo, ntiyarezwe ndetse mu yandi magambo ntiyigeze anagera ku ishuri”

 

Richard Uwizera

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.