Umuhanzi Clarisse Karasira yagaragajeko yababajwe cyane n’abageni Polisi y’u Rwanda yaraje muri sitade ubwo basangaga batubahirije amabwiriza mubukwe bwabo

Amashusho y’abageni n’imiryango yabo bicajwe muri stade bafashwe ku munsi w’ubukwe bwabo baregwa kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 ntavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Bamwe baravuga ko polisi yakoze akazi kayo ko kubahiriza amategeko n’ibihano ateganya ku batubahirije amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.

Umuhanzi Clarisse Karasira

Ku rundi ruhande, bamwe bavuga ko gufunga abageni ku munsi w’ubukwe bwabo bikabije kuko ubukwe n’abageni ari ibintu byubahwa mu muco w’Abanyarwanda

Clarisse Karasira umwe mubahanzikazi bakunzwe hano mu Rwanda nawe yagize icyo avuga kuri aba bageni barajwe muri sitade nawe avugako byamukoze ku mutima.

Mubutumwa yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze harimo na facebook.

Karasira yagize ati “Intego ni ukubaka u Rwanda. Nkunda u Rwanda rwacu ariko ibi SIMBISHYIGIKIYE! Ngenda henshi mbona mu masoko , mu ma gare ,mu nzira…. abantu BACUCITSE ndetse rimwe na rimwe na police yacu ibahagaze impande (Ariko abageni batarenze…). Hari insengero zujuje ibisabwa zijya zacyira abantu nk’100…Ariko UBUKWE,ABAGENI sinzi impamvu! (Ibaze abantu 20 ni bo bemewe mu bukwe na bo mu rusengero gusa, na bwo bwacya urwo rusengero rugasengerwamo abantu 100+..) … Mu ma hoteli na Restaurant haba harimo abantu BENSHI, ikibazo se ni uko bariya ari ABAGENI? None abageni ni ukubicira umunsi w’amateka mu buzima bwabo, imbere y’itangazamakuru!.. Sinshyigikiye ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iyo kovidi ariko ntekereza ko gukorera nk’ibi abageni ari ukurengera, ahubwo hagashatswe ubundi buryo bahanwa butari ubu kweri! Tekereza uru rwibutso aba bazahorana iteka no mu bazabakomokaho!

Turabakunda @RwandaPolice twubaha akazi mudahwema kudukorera, ariko aka katubabaje. Murakoze.”

Umugeni nabo barikumwe bafashwe bajyanwa muri sitade

Mu Rwanda abantu barenga 22,000 bamaze gutangazwa ko banduye Covid-19 mu gihe abo yahitanye kugeza ubu ari 311.

Wowe ubyumva ute kuba Polisi yafashe aba bageni ikabakura aho bakoreraga ubukwe ikabajyana muri sitade?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE