Umuhanzi Davido uherutse gusaba abakunzi be ngo bamuremere abone amafaranga yo kwinezeza ku munsi we w’amavuko, yahawe arenga miliyoni 500 mu minsi ibiri yose ahita ayagenera abana bari mubigo by’imfubyi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Davido wo mugihugu cya Nigeria uherutse gusaba abakunzi be ko bamuha amafranga azamufasha mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, yasaruyemo agera kuri miliyoni 200 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria ni ukuvuga arenga miliyoni 503,695,365 mu mafaranga y’u Rwanda yongeraho miliyoni 50 akuye mu mufuka we yose ahita avuga ko azayafashisha abana b’imfubyi.

Davido wizihizaga isabukuru ye y’amavuko w’imyaka 29 ku wa 21 Ugishyingo 2021 yavuzeko aya mafaranga yose yayageneye abana babarizwa mubigo by’imfubyi mugihugu cya Nigeria.

Davido amaze iminsi ari i Dubai

Ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 umuhanzi Davido yasabye abakunzi be kumwoherereza amafaranga nk’uburyo bwo kumwereka ko bakunda ibihangano bye ndetse akavaugako aya mafranga azamufasha kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yagombaga kubera i Dubai.

Davido usanzwe ari mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Afurika yahise atanga nomero ya konti iri muri Wema Bank.

Nyuma y’iminota 10 yahise atangaza ko yakiriye miliyoni 7 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (Naira) ni ukuvuga asaga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yakomeje gusaba abakunzi be n’abahnzi bagenzi be gukomeza kohereza nabo babikora batiziganye, buri kanya akajya atangaza amaze kumugeraho.

Uyu munsi ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko Davido yashimiye abantu bose bamwoherereje aya mafaranga avugako ubukangurambaga yari yatangiye mu minsi ibiri yakusanyijemo arenga miliyoni 200 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria ni ukuvuga arenga miliyoni 503,695,365 mu mafaranga y’u Rwanda yongeraho miliyoni 50 akuye mu mufuka we yose ahita avuga ko azayafashisha abana b’imfubyi.

Yavuzeko gukusanya aya mafaranga ari ibintu yatangiye asa nuwikira atazi ko abantu bamwereka urukundo nkurwo bamweretse

Aya mafaranga yose uyu muhanzi yavuzeko agiye kuyafashisha abana bari mubigo by’imfubyi bitandukanye biri mugihugu cya Nigeria.

Davido yashyizeho itsinda ry’abantu bazamufasha kugeza aya mafarango kubo agenewe

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO