Search

Umuhanzi Demi Lovato agiye kujyanwa mu kigo cy’ababaswe n’ibiyobyabwenge

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuririmbyi Demetria Devonne Lovato wamamaye ku izina rya Demi Lovato agiye kujyanwa mu kigo cy’abasaritswe n’ibiyobyabwenege kugira ngo abashye kwitabwaho n’abaganga ku burwayi amaze igihe bwaramwibasiye.

Iki kigo gishinzwe kwita ku bantu bamaze kuba imbata y’ibiyobyabwenge kizwi nka Rehab Center akaba aricyo kigiye gufasha uyu muhanzi kazi kumererwa neza nyuma y’uko amaze igihe arembeye mu bitaro by’ahitwa Cedars-Sinai.

Demo Lovato ubwo yatangiraga kumererwa nabi yibasiwe n’uburwayi bwiganjemo kuba akoresha ibiyobyabwenge, yari yaranze ko yajyanwa kuvurirwa muri iki kigo, gusa hagati aho kuri iyi nshuro yagaragaje ko yemeye kuba yajyanwa akaba ariho avurirwa.

Nk’uko inshuti z’uyu muhanzikazi zibitangaza, zivuga ko umuryango wa Demi Lovato ari wo wafashe iya mbere maze usaba ko uyu muhanzi yajyanwa muri Rihabu gusa ngo bikererezwa n’uko  Lovato yari arembye cyane bityo bikaba bitari ngombwa ko ajyanwa muri iki kigo.

N’ubwo uyu muhanzi yemeye ko yajyanwa muri iki kigo, TMZ yatangaje ko, Demi Lovato akivurirwa   ahitwa Cedars-Sinai gusa ngo hari icyizere ko isaha iyo ariyo yose yasezererwa akerekeza mu kigo cy’ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Kugeza ubu, bizwiko Demi Lovato agomba kwerekeza mu kigo kizwi ku izina rya Rihab Center gusa ntiharamenyekana neza agace iki kigo giherereyemo niba ari Calfornia cyangwa mu kandi gace ko muri Amerika.

Demi Lovato ni umuhanzi ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika, afite imyaka 25 y’amavuko, ubusanzwe uretse kuba ari umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina rikomeye muri Amerika.

umuryango wa Demi Lovato

Uyu muhanzi kazi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa na benshi harimo: Give your heart break, Made in USA, Give me love, Gift of a Friend n’izindi nyinshi zitandukanye.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.