Umuhanzi Diamond ari gukorana indirimbo na Snoop Dogg wabanje kumuha impanuro anamwibira ibanga ryatumye aba icyamamare kuva 1992(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwamamara mu muziki wa Tanzania, arigukorana indirimbo n’umuhanzi uri mubakanyujijeho mu njyana ya Rap muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Snoop Dogg.

Diamond amaze iminsi muri Amerika, aho yagiye yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya BET Award ryabaye mubyumweru bibiri bishize.

Snoop Dogg ni umwe mubahanzi bazagaragara kuri Album ya Diamond

Nyuma yaho abuze igihembo yahataniraga, Diamond ntabwo aragaruka muri Tanzania ari muri Amerika aho agaragara arikumwe nabamwe bumahanzi baho bafite amazina akomeye.

Mu minsi ishize Diamond yagaragaye arikumwe na Wiz Khalifa aho yavuzeko bakoranye indirimbo izagaragara kuri album ye ya kabiri ari gutegura.

Uyu muhanzi umaze kugira igikundiro mu muziki wa Afurika, yongeye kugaragara arikumwe na Snoop Dogg hamwe n’umujyanama we akaba n’umudepite muri Tanzania, Babu Tale, wemejeko aba bahanzi barigukorana indirimbo izagaragara kuri album ya Diamond.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Mbere yo gukorana indirimbo na Diamond, Snoop yagaragaye mu mashusho agira inama uyu muhanzi wo muri Tanzania aho abenshi bavuzeko ari kumuha ibanga rizatuma aba icyamamare isi yose ikamumenya.

Calvin Cordozar Broadus Jr w’imyaka 49 y’amavuko, yamamaye nka Snoop Dogg, uyu mugabo yatangiye gukundwa mu 1992 ubwo yakoranaga na Dr Dre, kugeza n’uyu munsi Snoop aracyari mu mitwe y’abakunzi benshi b’injyana rap.

Babu Talle uhagaze wambaye umupira w’umweru, umujyanama wa Diamond akaba n’umudepite muri Tanzania
Snoop yishimiye gukorana na Diamond

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO