Search

Umuhanzi Eddy Kenzo yibwe igikombe muri MTV Africa music awards

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Eddy Kenzo wamenyekanye mu ndirimbo “Sitya Loss” yeruye ko abategura MTV Africa Music Awards bamwibye igikombe. Mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016.

Eddy Kenzo aganira n'umunyamakuru wa Televiziyo MTV Base, mu muhango wo guhemba abahanzi bitwaye neza muri Afurika

Eddy Kenzo aganira n’umunyamakuru wa Televiziyo MTV Base, mu muhango wo guhemba abahanzi bitwaye neza muri Afurika

Ibi bihembo bya MTV byabereye mu nzu mberabyombi ya Ticketpro Dome. Kenzo utigeze wegukana igikombe nta kimwe muri MTV yashinjije ubunyangamugayo bucye abategura ibi bihembo anavuga ko yareganyijwe kuburyo bugaragarira buri wese. Uyu muhanzi yari umwe mu bahatanye mu cyiciro cya BestliveAct.

Mu butumwa bw’inkurikirane yanditse ku rukuta rwa Facebook, uyu muhanzi yavuze ko muri ibi bihembo harimo akajari ndetse asaba buri wese kujya kwirebera amanota yagize ku rukuta rwa MTV.

Ati” Ninjye ambasaderi wa Airtel, kandi MTN niyo muterankunga wa MTV, uwatsinze mu cyiciro nari mpanganyemo ni Amabasaderi wa MTN muri Afurika y’Epfo…Hehehe mubitekerezeho namwe. Mwibuke nakoze ibitaramo mu bihugu 35, 10 muri byo sitade zari zuzuye murashaka ko nkora iki? .”

14350449_1798666473690294_2123738285648904192_n

Arongera ati “Batubwiye gutora muri MTV, abafana banjye barabikora banyuze kumbuga nkoranyambaga zose…. Nimba ushaka kumenya ukuri jya ku rubuga rwa MTV urebe icyiciro cya ’Bestliveact’ umbwire uwatsinze. Si ishyari mfite ariko ndashaka kwerekana ukuri…..Ninjye muntu watowe cyane….Urebye neza urasanga, Ston boy bahaye igihembo ariwe wa Kabiri, Flavour akaba uwa Gatatu na Caspas akaba uwa Kane…Ubanza ntasobanukiwe neza n’ijambo gutora icyo ari cyo…Ndashimira buri mu fana wanjye wafashe umwanya agatora…Imana ibahe umugisha”.

14701348_1114334821935098_725990425260720128_nEddy Kenzo yanabwiye ikinyamakuru Howwe.biz ko hari amakuru yakuye kuri umwe mu bategura aya marushanwa, ngo wamubwiye ko yatsindiye igihembo ariko kigahabwa undi kubera ko we yampamariza Airtel.

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.