Umuhanzi Jose Chameleone yitandukanyije na Bobi Wine nyuma yo kwakira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover yahawe n’ishyaka rya Perezida Museveni

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Jose Chameleone wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala agatsindwa, yatangaje ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa nyawe w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, nyuma yo kwakira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover yahawe n’iri shyaka ngo yitandukanye n’ishyaka NUP rya Bobi Wine.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere yatangaje ko atigeze aba umuyoboke wa NUP iyobowe na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ariko bikavugwa ko yitandukanyije n’iri shyaka nyuma yo kwakira Range Rover nshya yaturutse muri NRM yagejejweho na murumuna wa Museveni witwa Nzeire Kaguta bakunda kwita Toyota.

Umuhanzi Jose Chameleone wigeze kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala agatsindwa, yatangaje ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa nyawe w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda

Nyuma yo kuyakira kuri iki Cyumweru, itariki 19 Nzeri nk’uko tubikesha Chimpreports, Chameleone yagize ati “ Nshuti yanjye Toyota, ndacyari umuryango wawe,”

Yakomeje agira ati “ Ndacyari NRM ntabwo ari NUP. Niba mubishidikanya mwashyiraho camera zanyu mukamfata amajwi,”

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu gihe mu ntangiriro z’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2021, yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwa NUP ashaka ko ishyigikira kandidatire ye yo guhatanira umwanya wo kuyobora Umujyi wa Kampala.

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere yatangaje ko atigeze aba umuyoboke wa NUP iyobowe na Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine

NUP ariko yashyigikiye Nabilah Naggayi waje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa mu matora na Erias Lukwago, usanzwe kuri uyu mwanya. Iyi ngo ikaba ari imwe mu mpamvu Chameleone yitandukanyije na NUP.

Ubwo yakiraga iyi modoka, Chameleone yagiye ku mavi mu rwego rwo gushimira iyi mpano yahawe akabwirwa ko iturutse kuri Chairman w’ishyaka NRM, Perezida Museveni.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO