Search

Umuhanzi Koffi Olomide yatawe muri yombi mu gihugu cya Kenya anasabirwa kutazongera gukandagira ku butaka bw’iki gihugu

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye muri muzika nka Koffi Olomide ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa. Yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Kenya azira kuba yarakubise umwe mu bagore bamubyinira ubwo bageraka ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation ivugako Koffi Olomide yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016 ubwo yari agiye kwinjira mu kiganiro kuri Televiziyo ya Citizen TV avuga ku gitaramo yagombaga gukorera i Nairobi kuri uyu wa Gatanu.

Koffi Olomidearazira kuba yarakubise umwe mu bagore bamubyinira hanyuma hagafatwa video iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga iherekejwe n’ubutumwa bwiganjemo ubugaya Koffi Olomide ko ibyo yakoze ari amahano.

Mu buryo bwatunguye benshi, Koffi Olomide agisohoka mu kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport kuri uyu wa 22 Nyakanga 2016, yagaragaye atera imigeri umwe mu bagore bamubyinira. Yabikoze yihorera nyuma y’uko uyu mubyinnyi yari amaze gukubita Cindy [umuyobozi w’itsinda rye Quartier Latin].

arton10055Koffi Olomide

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Joseph Boinnet yahamije ko igipolisi cyafunze Koffi Olomide mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho rikomeje.

Yavuze ko bamutaye muri yombi bubahiriza ubusabe bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburinganire n’ubwuzuzanye yategetse ko uyu muhanzi afungwa akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo yiregure ku cyaha yakoze ubwo yahohoteraga umugore ndetse akabikorera mu ruhame n’abapolisi bareba.

Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano zayo yahise isohora itangazo ryamagana igikorwa Koffi Olomide yakoze ndetse igasaba ko yakwamburwa uburenganzira mu buryo bwa burundu ntazemererwe kugaruka ku butaka bwa Kenya.

1-1209

Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburinganire, Winfred Lichuma yavuze ko amategeko Kenya igenderaho agomba kubahirizwa mu gukemura ikibazo Koffi yateje muri iki gihugu. Yanasabye ko uyu muhanzi agomba gusaba imbabazi abaturage ba Kenya kuko ibyo yakoze byakomerekeje benshi muri iki gihugu.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ya Kenya harimo ingingo ivuga ko umuntu wese uhohoteye undi mu ruhame ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe.

Uyu muhanzi w’imyaka 60 ntabwari ubw’ambere afunzwe azira gukubita umuntu ahantu yagiye gukorera igitaramo kuko no mu mwaka wa 2012 Koffi yafungiwe muri Zimbabwe azira gukubita umufana.

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

by Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.