Umuhanzi Masamba Intore niwe waje agaragiye, umunyamakuru Miss Keza Joanna mubukwe bwe(REBA AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi uririmba indirimbo gakondo zibanda cyane ku muco Nyarwanda, Intore Masamba niwe wasohoye umunyamakuru wa Kiss Fm, Miss Nibagwire Keza Joanna mubukwe bwe n’umukunzi we Murinzi Michel.

Masamba Intore, yasohoye umugeni mu nzu ndetse aba ari nawe umuririmbira, uyu muhanzi ukunzwe cyane mugusurutsa abatashye ibirori by’ubukwe yamurimbiye indirimbo ze zitandukanye zirimo amagambo amwifuriza urugo rwiza hamwe n’umugabo biyemeje kubana ubuzima bwabo bwose.

Masamba Intore, yasohoye umugeni mu nzu ndetse aba ari nawe umuririmbira

Ni mu birori binogeye ijisho byabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi kuri iki Cyumweru, tariki 7 Ugushyingo 2021.

Mu bitabiriye uyu muhango bazwi harimo Dj Toxxxyk, Kate Bashabe, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jeanne d’Arc bakorana na Keza kuri Kiss FM n’abandi.

Ibindi birori birimo ibyo gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko bizaba mu minsi iri imbere.

Miss Bagwire yasabwe nyuma y’uko ku wa 30 Ukwakira 2021, uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower] byitabirwa n’abakobwa b’urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’akadasohoka.

Miss Keza Joanna yari anaezerewe cyane ubwo Masamba yamuririmbiraga indirimbo zimwifuriza urugo rwiza

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO