Umuhanzi Nubian Li, wafashije cyane Bobi Wine mu kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda, Nyuma y’igihe afunzwe yasanze abana be baramwibagiwe

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku wa mbere, umucuranzi Nubian Li yarekuwe amaze igihe afungiwe muri gereza ya Kitalya azira ibyaha byo gutunga imbunda n’iterabwoba, aho yari afunganwe n’abandi benshi bari mu ikipe yafashaga Bobi Wine kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nubian Li,usanzwe ari umuhanzi wibanda cyane kuri politike n’imibereho y’abaturage muri Uganda, akiva muri gereza yasobanuye ubuzima yari abayemo ndetse avuga n’uburyo iwe murugo umuryango we wamwakiriye.

Nubian Li ni inshuti y’akadasohoka ya Bobi Wine, barakuranye banakomezanya urugendo rwa Politike

Uyu mugabo usanzwe afite umugore n’abana yavuzeko yasanze abana be baramwibagiwe bigasaba ko abanza kongera kubiyibutsa.

Uyu muhanzi yavuzeko, abana be bakimukubita amaso ngo bahise biruka batinya kumusuhuza no kumuhoberana ubwuzu nk’umuntu wari umaze amezi menshi batabana.

Avugako, byamusabye kwifashisha umukobwa we mukuru maze akajya sobanurira abana be ko uwo babona ari Se wagarutse murugo.

Nubian Li avugako yasanze abana be baramwibagiwe

Nubian Li, yarekuwe nyuma y’amezi menshi afunzwe hamwe n’abandi bantu benshi batawe muri yombi mu Ukuboza, ubwo bari bashyigikiye Bobi Wine wiyamamazaga mu matora yari ahanganyemo na Perezida Museveni, wagize amajwi menshi Bobi Wine akaza amukurikiye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO