Umuhanzi Nyarwanda Nsabimana Theotune umaze kwamamara mu muziki nka Finegold ategerejwe ahitwa i Gitshanga mu karere ka Masisi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mugitaramo cyo kumurika Mas Arts.
Igitaramo cyiswe “Mega Concert a Kitshanga” giteganyijwe ku cyumweru tariki 08 Werurwe 2020. Cyatumiwemo Finegold uzafatanya n’abandi bahanzi batandukanye bakunzwe mu karere ka Masisi nka Nefesper,Fifty Kizigenza,Eliud Hasha Man,Jus Marry n’abandi barimo n’abanyarwenya.

Finegold ni umwe mu bahanzi bari kugaragaza imbaraga cyane mu karere ka Rubavu muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Gisenyi na Goma bamaze kumumenya kuko indirimbo ze ziri gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Gisenyi no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Beat na R&B.

Iki Gitaramo cyateguwe na Mas Arts ihuriro ry’abanyempano bakomoka muri Masisi bavuga kigamije kwerekana ko mu karere kabo hari abanyempano kandi bakomeye nk’uko twabitangarijwe na Jason Kabera uhagarariye Mas Arts
“Iki n’igitaramo twateguye mu rwego rwo kwerekana ko iwacu i Masisi hari abanyempano bakomeye kandi bafite gahunda ihamye yo gutungwa n’ibyo bakora,twatumiye abahanzi bakunzwe muri ibi bice”
Kuri uyu muhanzi Nyarwanda watumiwe i Gitshanga Jason Kabera yavuze ko bamuhisemo kubera akunzwe i Masisi ariko anavuga ko mu minsi irimbere n’abandi bahanzi Nyarwanda bazajya batumirwa kuko ibihangano byabo bikunzwe cyane muri Masisi na Kivu y’amajyaruguru muri rusange.
Kwinjira muri iki Gitaramo cyatewe inkunga na Ibyamamare.com na Kaya Music,Philographix bizaba ari amafaranga 2000Fc y’amacongoman ku muntu umwe mu gihe couple azaba ari ibihumbi 3000Fc kikazabera ahitwa “CHEZ DA MARIE” i Gitshanga.
Umva hano I’m loading Finegold yakoranye na Didros
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook