Umuhanzi Platini asubiza abibajije impamvu yabyaye Nyuma y’amezi Ane abanye n’umugore yagize ati “Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nemeye Platini uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko kuba yarabyaye nyuma y’amezi ane arushinze nta kibazo kirimo kuko umuntu afite uburenganzira bwo gutera inda umukunzi we igihe ashakiye.

Ku wa 22 Nyakanga 2021, hamenyekanye inkuru y’uko Platini, yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi ane arushinze.

Nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe,umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia

Mu kiganiro ‘Sunday Night’ cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, uyu muhanzi yabajijwe n’abanyamakuru niba koko iyi nkuru ari impamo asubiza ko koko aribyo yibarutse.

Yabajijwe ku byo kuba yarabyaye nyuma y’amezi ane gusa arushinze, asubiza ko atagomba kugendera ku bandi.

Ati “Icya mbere nasubiza ni uko Baba aba ari Baba. Baragira ngo amezi ya Baba ahure n’abandi se kandi ari Baba nyine. [aseka cyane] ntabwo bishoboka njye ndi njye nabo ni bo. Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo ibyo abantu bakuvugaho byatuma uhindura icyo wowe utekereza”

Yavuze ko kuva kera yari afite inzozi zo kuzaba umubyeyi none zabaye impamo.

Ati “Ni inzozi zanjye guhera kera numvaga nanjye ngomba kugira inshingano kuko kugira inshingano byerakana ko utikunda gusa, ahubwo ukunda n’abandi ukabaha agaciro […] numva ko kwibaruka ari ukugwiza urukundo kuko uba ugiye gusangira imibereho yawe n’undi.”

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi Platini asubiza abibajije impamvu yabyaye Nyuma y’amezi Ane abanye n’umugore yagize ati “Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe”

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze. Platini yigeze gutangaza ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO