Umuhanzi Platini niwe ubimburiye abandi mu bitaramo bya Iwacu Muzika, bizajya bitambuka kuri televizi Rwanda

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nemeye Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boyz, niwe ubaye umuhanzi wambere byamaze kwemezwako azagaragaraga mu bitaramo bya Iwacu Muzika bizatambuka kuri televiziyo Rwanda.

Iwacu Muzika, ni ibitaramo byazengurukaga igihugu korona itaragera mu Rwanda, aho korona igereye mu Rwanda, byatangiye kujya bicishwa kuri teleziyo Rwanda.

Nemeye Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boyz, niwe ubaye umuhanzi wambere muri Iwacu Muzika 2021

Platini, ku nshuro yambere aririmba wenyine atarikumwe na Tmc bahoranye mu itsinda rya Dream Boyz, niwe ubimburiye abandi bahanzi muri ibi bitaramo.

Amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com, avugako ibi bitaramo bizagaragaramo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, aho bishobora kuzitabirwa n’abagera kuri 30 bazajya baririmba buri wa Gatandatu.

Abategura ibi bitaramo ntabwo baratangaza kumugaragaro abahanzi bose bazabyitabira, gusa bemezako hazabonekamo abahanzi bakunzwe ndetse n’abakizamuka muri muzika.

Platini, azaririmba mu ijoro ryo ku wa Gatandatu 26 Kamena 2021.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO