Umuhanzi Platini P yerekeje muri Nigeria gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri iki gihugu.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Platini P yerekeje muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos aho agiye mu bikorwa by’umuziki bivugwa ko ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri iki gihugu.

Platini yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Kanama 2021.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram yavuze ko yerekeje muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos.

Umuhanzi Platini ubwo yahagurukaga i Kigali

Umwe mu begereye Platini yatubwiye ko agiye muri gahunda z’umuziki kandi ko ashobora gukorana n’umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu.

Ati “Vuba aha nimubona indirimbo ari kumwe na Davido cyangwa Wizkid ntimuzatungurwe.”

Platini yatangiye gukora umuziki wenyine mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 nyuma yo gutandukana na TMC bakoranaga mu itsinda rya Dream Boys.

Kuva ubwo yatangiye gushyira imbaraga mu gukora indirimbo nyinshi zakunzwe.

Platini mu ndege yerekeza i Lagos

Yaherukaga muri Tanzania mu gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Ben Adolphe, mbere yaho yari yagiye i Dubai nabwo ahakorera amashusho y’indirimbo ebyiri.

Umuhanzi Platini P yerekeje muri Nigeria mu Mujyi wa Lagos aho agiye mu bikorwa by’umuziki

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO