Umuhanzi REMA w’imyaka 21 waturutse muri Nigeria yaririmbiye abanyarwanda bamwereka urukundo rudasanzwe(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi wo muri Nigeria Rema yaraye ataramiye i Kigali nyuma y’umukino wa BK All Star Game wahuje Team Shyaka na Team Ndizeye.

Kuri uyu wa Gatandatu byari impurirane y’ibirori muri Kigali Arena, ahari hategerejwe umukino wahuje abakinnyi b’intoranywa bakina muri shampiyona y’u Rwanda ya Basketball (All Star Game).

Rema imbere y’abakunzi b’umuziki muri Kigali Arena

Ikipe iyobowe na Shyaka Olivier yatsinze iya Ndizeye amanota 77 kuri 73. Umukino ukirangira nibwo ibirori nyir’izina byagombaga gutangira.

Nyuma y’isaha bategura aho abantu bagombaga kwidagadurira, MC Tino yamahagaye ku rubyiniro Mike Kayihura ukunzwe cyane muri iyi minsi.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye ariko by’umwihariko Sabrina ahuriyeho na Kivumbi yahagurikije n’abari bicaye.

Social Mula ni we wakurikiyeho, yinjiranye imbaraga nk’umuntu wari ukoze igitaramo cya mbere nyuma y’umwaduko wa COVID-19, ajya gusoza yaririmbye Amata yakoranye na DJ Phil Peter wanamusanze ku rubyiniro.

DJ Marnaud yifashishije indirimbo ze n’iz’abandi yazamuye ubushyuhe mu bafana mbere y’uko Rema wari utegerejwe na benshi yurira urubyiniro.

Rema w’imyaka 21, yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka. Yakoreshaga imbaraga nyinshi ku rubyiniro akanyuzamo akicara ubona ko ari gufata akaruhuko.

Ubwo yageraga ku ndirimbo ye yise Soundgasm umubyinnyi w’umunyarwandakazi, Higa Sharon, yamusanze ku rubyiniro maze akaraga umubyimba biratinda!

Rema w’imyaka 21, yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka.

Indirimbo nyinshi Rema yaririmbye abitabiriye igitaramo bari bazizi kandi bamufashije kuziririmba.

Saa ine nibwo igitaramo cyarangiye.

Umuraperi Bulldogg ntabwo yaririmbye kandi byari biteganyijwe. Impamvu yatumye atagaragara ntiramenyekana.

Umuhanzi Kivumbi
Social Mulla
Mulla na Phil Peter
Mike Kayihura
Abafana muri Kigali Arena

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO