Umuhanzi Theo Bose Babireba yatangaje abakobwa bose yateye inda avuga nuburyo yirukanywe mu itorero rya ADEPR ategekwa gusaba imbabazi umugore bafitanye abana 7

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’indirimbo z’Imana Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba, yavuze ko n’ubwo abantu bazi ko yateye abakobwa babiri inda atari byo ahubwo ari bane.

Muri 2018, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zomora imitima y’abemeramana, yagiye avugwaho ubusambanyi, ubusinzi, byaje gutuma anahagarikwa umwaka muri ADEPR yasengeragamo.

Umuhanzi w’indirimbo z’Imana Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba

Ati “Itorero barampagarika barabimbaza, ndabyemera, baranampana, bampa n’igihe cy’igihano, ibyo bantegetse ndabirangiza, ibyo bampaniye byari byo, ababaririmbyi batari aba gikristo twari twakoranye cyari cyo, ubusinzi byari byo, ubusambanyi byari byo, nta na kimwe kitari cyo.”

Yakomeje abwira ikinyamakuru ISIMBI ko ku bo yateye inda ari bane, gusa ngo hari abajya bamubeshyera ko no hanze y’u Rwanda afiteyo abana.

Ati “Njyewe abana nemeye mu itorero ni abana bane, hanyuma abo ba nyina baje hano ni 2, hari abandi bataje babiri kuko ni bane.”

“Hari n’abandi bajya bavuga ngo hari abandi bari mu bindi bihugu, ariko se ni kumwe umuntu aba yabonye icyo aheraho, uwo nawe aje afite uko yabisobanura, ntawe, banavuga ibihugu nsanzwe njyamo, warateye inda mu mahanga usubiyeyo banagufunga.”

Ubwo yahagarikwaga akaba yarasabwe gusaba imbabazi abantu bose yahemukiye kandi avuga ko yabikoze ahereye no ku mugore we bafitanye abana barindwi.

Muri 2018, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zomora imitima y’abemeramana, yagiye avugwaho ubusambanyi, ubusinzi, byaje gutuma anahagarikwa umwaka muri ADEPR yasengeragamo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO