Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay aje gutaramira i Kigali.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay mu kwezi gutaha arataramira abanyarwanda mu gitaramo cyateguwe na East African Promoters(EAP) cyiswe Kigali Fiesta.

EAP imenyereweho gutegura ibitaramo mu Rwanda, yateguye iki gitaramo kikaba kizaba tariki ya 13 Ugushyingi kibere muri Kigali Arena.

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay

Iki gitaramo cya ‘Kigali Fiesta’, Omah Lay w’imyaka 24 azafashwamo n’abahanzi nyarwanda 6 bakunzwe muri iyi minsi.

Abo bahanzi ni Nemeye Platini, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Dav D na Bushali.

Kwinjira muri iki gitaramo, itike isanzwe ni ibihumbi 10, VIP ibuhumbi 20 mu gihe VVIP ari ibihumbi 30, aha ni ku muntu uzagura itike mbere ariko umuntu uzayigurira ku muryango umunsi w’igitaramo, kuri ibi biciro haziyongeraho ibihumbi 5.

Ibi kandi bikaba byiyongera ku kuba umuntu agomba kuba afite byibuze urukingo rumwe rwa Coronavirus, n’igisubizo cy’uko nta bwandu bwa Coronavirus afite kitarangeje amasha 72.

Iki gitaramo cya ‘Kigali Fiesta’, Omah Lay w’imyaka 24 azafashwamo n’abahanzi nyarwanda 6 bakunzwe muri iyi minsi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO