Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Adekunle Gold yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali abakobwa bamusanze kurubyiniro banga kumurekura(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Adekunle Gold yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali cyiswe “Movember Fest”.

Ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Adekunle Gold abakobwa bamusanze kurubyiniro banga kumurekura

Iki gitaramo cyari cyahuruje abantu b’ingeri zose cyane cyane urubyiruko rwari rwaje gutangira weekend.

Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi i Kigali yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi barimo Gabiro Guitar waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ’Amahirwe’, ‘Koma’, ‘Karolina’ yakoranye n’itsinda rya Dream Boys, ‘Byakubera’

Yanaririmbye ’Igikwe’ indirimbo ikunzwe na benshi yakoranye na Confy.

Yakurikiwe na Kenny Sol, umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane, yaririmbye Haso, indirimbo ye yabiciye hanze aha, aririmba ’Agafire’ atibagiwe ’Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.

Inkumi zitabiriye iki gitaramo byagaragaragako zishimiye cyane gukora kuri uyu muhanzi

Aha niho umuhanzi Adekunle Gold [AG Baby] yahise aza ku rubyiniro yakirwa n’urufaya rw’amashyi menshi cyane.

Uyu muhanzi wari utaramiye bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kuhataramira, ashimira buri umwe wese waje muri iki gitaramo.

Yataramiye abanyarwanda baranyurwa ageze ku ndirimbo ’Pretty Girl’ yakoranye na Patoraking biba akarusho kuko ku rubyiniro yari ahafite inkumi z’Abanyarwandakazi bamufashije kuyibyina.

Uyu muhanzi wari wishimiye gutaramira Abanyarwanda, yabahase umuziki mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo ’Gold’, ’It is what it is.’

Gabiro yaririmbye muri iki gitaramo
Umuhanzi Kenny Sol yafatanyije nuyu muhanzi gususurutsa abitabiriye iki gitaramo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO