Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay yabyinishe abakobwa b’i Kigali muburyo budasanzwe, Bushali, Ish Kevin na Davis D bishimiwe cyane(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Fiesta aho abakitabiriye batashye banyuzwe n’umuziki w’uyu muhanzi waje kwiyambura ikoti akarijugunya mu bafana.

Ni igitaramo cyateguwe na East African Promoters (EAP), Omah Lay akaba yataramiye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Omah Lay yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Fiesta aho abakitabiriye batashye banyuzwe

Saa 22:00’ nibwo uyu muhanzi yahamagawe ku rubyiniro, akigera aho yakiranywe amashyi menshi y’urufaya n’abanyarwanda bari baje kwihera ijisho iki cyamamare cyane cyane igitsina gore.

Uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana be baririmbaga izina rye buri kanya. Amaze iminota 18 ku rubyiniro ari nabwo yari amaze kuririmba indirimbo ‘Forever’, yakuyemo ikoti yari yambaye maze arijugunyira abafana.

Omah Lay yakuyemo ikote

Yaje kugera aho ahamagara inkumi 2 zizamuka ku rubyiniro maze zimufasha kubyina na we arazibyinisha byatumye abari muri Arena bose bavuza induru.

Yaririmbye indirimbi ze zirimo Infinity, Understand, Godly yasorejeho n’izindi.

Uyu muhanzi si we wenyine wariribye kuko hari n’abahanzi nyarwanda bari bamubanjirije ku rubyiniro barimo Bushali ufatwa nk’umwami wa Trap aho yakiranywe urugwiro rwinshi.

Yinjiriye ku gitero cye mu ndirimbo ‘Kamwe’ yahuriyemo n’ibindi byamamare, akaba yari aherekejwe na Slum Drip babana muri Green Ferry Music. Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be batabishaka.

Umuhanzi Ish Kevin

Umuhanzi Nemeye Platini umaze kwamamara mu muziki nka Platini P, aho yigaruriye imitima ya benshi cyane igitsina gore, na we yari muri iki gitaramo aho yaririmbye indirimbo ze nyinshi zikunzwe zirimo “Fata amano”, “Veronika”, “Ntabirenze”, “Aba Ex”, “Shumuleta” na ‘Atensiyo’ yasorejeho. Ni umuhanzi utahaye akanya ko guhumeka abakunzi be nabo batigeze bicara ubwo yari ku rubyiniro.

Umuhanzi Davis D, yaririmbye izirimo ‘Sexy’, ‘Itara’ ageze kuri ‘Microro’ yakunzwe yahise ihagurutsa abatari bake, akaba yasoreje kuri ‘Dede’.

Ish Kevin, ukunzwe cyane mu njyana ya Drill, yongeye kwerekwa urukundo n’abakunzi be nyuma y’igitaramo yaherukaga gukora cya ‘Trappish Concert’, uyu muhanzi wari uherekejwe n’abandi bahanzi benshi ku rubyiniro yashimishije abakunzi be cyane mu ndirimbo ‘Amakosi’ n’izindi.

Ariel Ways umwe mu bahanzi b’igitsina gore ukuzwe muri iyi minsi, na we yigaragaje ku rubyiniro aho yafatanyije n’abakunzi be kuririmba indirimbo ze z’icyongereza. Yaririmbye kandi Depanage yakoranye na Riderman, ageze ku ndirimbo ye yakunzwe ‘Away’ yakoranye Juno Kizigenza maze aramuhamagara bafatanya kuyibyina, bishimiwe n’abantu benshi cyane.

Ish Kevin yagaragarijwe urukundo rudasanzwe
Umuhanzikazi Ariel
Ariel yashimishije abakunzi be
Platini hamwe nitsinda rimufasha kubyina
Platini yakoresheje imbaraga zidasanzwe
Bushali
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Bianca na Mc Buryohe
Davis D ni uku yaje yambaye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO