Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana, w’imyaka 24 yapfukamye atera ivi asaba umugore w’imyaka 51 bamaze imyaka 3 bakundana ko yamubera umugore(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Guardian Angel ni umuhanzi uri mubakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mugihugu cya Kenya.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yapfukamye atera ivi asaba umugore w’imyaka 51 y’amavuko ko yamubera umugore.

Uyu musore yateye ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugore

Guardian Angel avugako amaze imyaka 3 ari mumunyenga w’urukundo na Esther Musila, aba bombi bahamya ko amagambo y’ababaca intege batigeze bayitaho kuva batangira gukundana.

Kuwa 25 Gicurasi 2021, nibwo uyu musore yafashe umwanzuro yambika impeta ya fiyansaye Esther Musila, ubwo yuzuzaga imyaka 51 y’amavuko, avugako yamubereye umugisha mugihe cyose bamaze bakundana.

Ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’amavuko yagize ati “Nari ubusa, waranyujuje. Ntabwo nari nuzuye,…..winjiye mubuzima bwanjye mugihe ibintu byinshibyari byasenyutse ariko mugihe gito wahinduye byose uzana ubuzima bwanjye muburyo bwiza. Kuva umunsi wambere nakundanye nawe, namye nizeye ko ariwowe. Nishimiye ko naguhisemo. Watumye nemera ko hariho urukundo nyarwo. Biratangaje uburyo unkunda”

Aba bombi bamaze imyaka 3 bakundana

Uyu mugore asanzwe afite abana batatu ariko akaba ntamugabo yagiraga, ubwo bamwambikaka impeta yamaze nk’iminota 30 byamurenze ari gusuka amarira, gusa byaje kurangira ateze ikiganza yemera ko umukunzi we amwambika impeta yari yamuteguriye.

Umwaka ushize ubwo uyu mugore yuzuzaga imyaka 50 y’amavuko

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO