Umuhanzi uri mubakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya bamusanze irunde rw’umuhanda yapfuye

Umwe mubahanzi bari bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mugihugu cya Kenya, Dennis Mwangi uzwi nka Papa Dennis bamusanze iruhande rw’umuhanda yapfuye.

Papa Denis yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, aho umurambo we bawusanze iruhande rw’umuhanda ahitwa  Pangani mu mujyi wa Nairobi.

Papa Denis yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyishe uyu muhanzi, gusa biravugwako ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi, abandi bakavugako ashobora kuba yahanutse avuye munyubako ya 7 agahita ahasiga ubuzima.

Muri iri joro, uyu muhanzi ngo yari muri Studio yitwa Nairobi Records iri munyubako yitwa Ngara building, munyubako ya 7, ngo yaje gusohoka muri Studio ni uko nyuma abo barikumwe basanga ari hasi yapfuye, kugeza ubu birakwekwa ko ashobora kuba yiyahuye cyangwa akaba ari abagizi ba nabi bamuhitanye.

Daddy Owen nawe uri mubahanzi bakunzwe muri Kenya akaba yari n’inshuti magara ya Papa Denis, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu muhanzi ahamyako ari mubantu bambere bamugezeho akimara kumenya aya makuru, yagize “twasanze yapfuye ari iruhande rw’umuhanda, ahateganye n’ibiro bikuru by’ibyishyaka rya Jubilee Party”

Abahanzi batandukanye muri Kenya bagiye bandika ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we no kuwufata mu mugongo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyishe uyu muhanzi

Papa Denis, yari umwe mubahanzi bakunzwe cyane munjyana ya Gospel igezweho muri Kenya, yagiye atwara ibihembo bitandukanye muri 2015 yahawe igihembo cya Mwafaka Awards, muri 2016  na  2017 yahawe igihembo cya Pulse Video Awards,  muri 2018  ahabwa igihembo cya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA), na 2019  ahabwa igihembo cya Dear Award.

Uyu muhanzi afitanye n’indirimbo n’umuhanzi kazi Tonzi wa hano mu Rwanda, iyo ndirimbo bayise “Njoo”yagiye hanze muri 2015.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE