Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi uri mubakunzwe cyane muri ADEPR, yasezeranye n’umukobwa bamaze imyaka 2 bari mu munyenga w’urukundo(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi uri mubakunzwe cyane mu itorero rya ADEPR, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mahoro Bernadette, nawe usanzwe ari umuririmbyi muri Korali ya ADEPR.

Mutabazi na Mahoro bamaze imyaka 2 bari mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, taliki 6 Kanama 2021,Basezeraniye mu Murenga wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo.

Danny Mutabazi uri mubakunzwe cyane mu itorero rya ADEPR, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mahoro Bernadette

Danny Mutabazi, yagaragaje akanyamuneza kenshi avugako yishimiye intambwe yateye

Yagize ati “Nabyakiriye neza kuko ni indi ntambwe nshya igize ubuzima bwanjye; kuba rero nateye iyi ntambwe ni ishimwe rikomeye Imana yanshyize ku mutima.’’

Umushinga wabo wo kurushinga bawutangarije abo basengana tariki ya 21 Werurwe 2021 ubwo berekanwaga mu rusengero rwa ADEPR Kumukenke, aho uyu musore asanzwe ateranira. Umukunzi we na we ni umuririmbyi muri Korali yitwa Himbaza yo muri ADEPR Kacyiru ahazwi nko mu Kanserege.

Danny Mutabazi uri mu bagezweho by’umwihariko mu Itorero ry’Abanyamwuka, ADEPR na Mahoro  bamaze imyaka ibiri bakundana.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Danny Mutabazi arateganya guhamya iryo sezerano imbere y’Imana mu birori bitaganyijwe tariki ya 4 Nzeri 2021.

Uyu musore yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z’abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n’ivugabutumwa akorera muri ADEPR, Paruwasi ya Gasave.

Izina rye rizwi mu ndirimbo zirimo ‘‘Calvary’’ yatumye amenyekana n’izindi nka “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” na “Ikamba” ari na yo aheruka gushyira hanze.

Mutabazi na Mahoro bamaze imyaka 2 bari mu munyenga w’urukundo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO