Search

Umuhanzi w’umuraperi yatawe muri yombi kubera kunenga Leta ya Tanzania!

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Emmanuel Elibariki ‘Ney wa Mitego’ yatawe muri yombi na polisi yo mu Ntara ya Morogoro muri Tanzania, kubera indirimbo ye yakoze inenga Leta ya Magufuli.

Iyo indirimbo ye ngo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, akaba avugamo ko hari abayobozi bafite impamyabumenyi z’incurano.

Umuraperi Ney Wamitego

Umuyobozi w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, avugwaho ko mu mashuri yisumbuye yaguze indangamanota agahindura n’amazina ye.
Uyu muraperi Ney wa Mitego akaba yaratawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017, nk’uko byemejwe na Ulrich Matei, umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara ya Morogoro aganira n’ikinyamakuru Mwananchi gikorera muri kiriya gihugu.

Uyu muyobozi  akomeza avuga ko kandi Ney wa Mitego aza kujyanwa Dar es Salaam ngo abazwe ibijyanye  n’iyi ndirimbo ye inenga abahanzi n’abanyepolitiki.

Muri iyo ndirimbo avuga ko nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buri muri Tanzania, akavuga kandi ko umuyobozi mwiza ari uwemera kunengwa.
Avuga kandi ko hari abayobozi banywa ibiyobyabwenge, abakumbuye Jakaya Kikwete wabanjirije Perezida Magufuli muri Perezidansi.

Agaruka ku bakobwa akavuga ko harimo abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, akavuga ku bahanzi bagenzi be akavuga ko na bo barimo abanywa ibiyobyabwenge, ubundi akerekeza amaso mu itangazamakuru akavuga ko ritinya Leta,kandi ko nta bwisanzure rihabwa.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.