Search

Umuhanzi Yvan Buravan yerekeje i Burayi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho agiye kuhakorera igitaramo kizabera mu mujyi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi.

Uyu musore yahagurutse ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe i Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki ya 10 Nyakanga 2018, hakiri kare cyane mu museso.

Igitaramo cya Buruvan kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, azatarama afatanyije n’Itorero Urukerereza kuri Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018.

Mbere yo guhaguruka i Kanombe, Yvan Buravan yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera i Burayi ari kimwe mu bitaramo bifite byinshi bisobanura ku buzima bwe bwaburi munsi cyane cyane ku iterambere ry’umuziki we.

Buravan yavuze ko yizeye neza ko mu gihe azaba ari gutaramana n’abakunzi be bari I Burayi hazaba ari ibyishimo gusa kuko ibyo agiye gukora ari ibintu yafatiye igihe kirekire akabitegura bihagije.

Buravan agomba kuzaririmbira abazitabira igitaramo cye basanzwe ari n’abafana be b’inkoramutima mu buryo bwa Live kugira arusheho kujyana nabo bizihirwa n’umuziki ari kubagezaho yagize Ati “Nariteguye bihagije, icyo nabwira abakunzi banjye bari mu Bubiligi no mu bindi bihugu bihana imbibi ni uko iki gitaramo kizaba ari cyiza.”

Umuhanzi Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho uburyo bwo kuririmba indirimbo zibyinitse ndetse mu buryo butuje akaba kugeza ubu aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise”Garagaza”.

Buravan agiye gutaramira i Burayi

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.