Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we bizihije imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo (Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jean D’Arc wamamaye nka Butera Knowless, uyu mugore ari kwizihiza imyaka 5 amaze ashakanye n’umugabo we, Ishimwe Clement.

Knowless na Clement, aba bombi bamaze imyaka 5 bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo kuko ubukwe bwabo bwabaye taliki ya 7 Kanama 2016, ni ubukwe bwavugishije benshi ndetse butahwa n’abantu bake b’inshuti zabo zahafi kuko icyogihe bakumuriye n’itangazamakuru bavugako ubukwe bwabo atari igitaramo.

Knowless na Clement bagiye i Dubai kwizihiza imyaka 5 bamaranye

Imyaka 5 bamaze babana aba bombi bagiye kwishimira uyu munsi bari mu mujyi wa Dubai, aho bamaze iminsi bari bakaba barahageze bavuye muri Kenya.

Mukugaragaza umunezero afite kuri uyu munsi, Knowless yagaragajeko yishimye cyane aho yagize ati “Imyaka 5 irashize, Clement Ishimwe nishimiye impano n’ibyiza byose mu myaka 5 ishize, kandi nishimiye gukomeza kubikora mubuzima bwacu bwose”

Mu myaka 5, Knowless na Clement bafitanye abana 2, harimo uwo bise Ishimwe Or Butera, nuwo bise “Inzora” uyu mwana wa kabiri akaba ari nawe bitiriye album uyu muhanzi aherutse gushyira hanze.

Knowless na Clement, aba bombi bamaze imyaka 5 bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo kuko ubukwe bwabo bwabaye taliki ya 7 Kanama 2016
Mu myaka 5, Knowless na Clement bafitanye abana 2

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO