Search

Umuhanzikazi Nyarwanda, Magaly Pearl yashyize hanze indirimbo yakoranye n’icyamamare cyo muri Nigeria-yumve hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ingabire Magaly [Magaly Pearl] umunyarwandakazi umaze igihe gito muri muzika ariko uri kugaragaza imbaraga zidasanzwe, kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘The One’ yakoranye na Ice Prince umwe mu byamamare bikomeye mu gihugu cya Nigeria.

Urupapuro rugaragaza ko iyi ndirimbo yamaze kujya hanze.

Magaly Pearl wenda kwuzuza umwaka umwe yinjiye muri muzika, kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu arizo ‘Nyemerera’ ‘Hold me’ ndetse na ‘The one’ ari nayo nshya yakoranye na Ice Prince.

Nubwo ataramara igihe kinini muri muzika benshi mu babonye ibihangano bye ntibashidikanya k’umwihariko afite ndetse n’imbaraga nyinshi ari gukoresha mu kuzamura muzika ye.

Uyu mukobwa usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera muzika, akoranye ndirimbo na Ice Prince nyuma yuko mu minsi yashize yahuriye na Davido mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Dallas muri Amerika.

Magaly Pearl avuga ko kuba yashyize hanze iyi ndirimbo ‘The one’ mu buryo bw’amajwi (audio)gusa ari ukugirango aticisha irungu abakunzi be, mu minsi ya vuba n’amashusho akazaba ageze hanze kuko batangiye kuyakoraho.

Umva hano indirimbo nshya ya Magaly Peral na Ice Prince

Reba hano indirimbo ‘Hold me’ Magaly yari aherutse gushyira hanze

Mu minsi ishize Magaly Pearl aherutse guhurira na Davido mu gitaramo mu mujyi wa Dallas.

Magaly imbere y’abakunzi be mu gitaramo yahuriyemo na Davido.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.