Umuhanzikazi Teta Diana ati Views ziragurwa showbiz ya byacitse yica umuziki, ubuhanzi bwigenga buravuna, avuga ku ndirimbo ya Meddy yasajije abantu, abakunzi ba Meddy bati iryo ni ishyari

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu ijoro ryo kuwa 22 Nyakanga 2021 umuhanzi Meddy yashyize hanze indirimbo yise “My Vow” yahimbiye umugore we Mimi Mekfra haberutse ku rushinga.

Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi ku mpamvu zitandukanye. Uyu mugabo w’ijwi ryahogoje benshi yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo, hari bamwe bari bamukumbuye.

Meddy yakoze amateka atarakorwa nundi muhanzi Nyarwanda ariko hari abavugako yaguze Views

Kuko byari bimaze iminsi bizwi ko iyi ndirimbo Meddy yayikoreye umugore we hari abari bafite amatsiko yo kubona amwe mu mashusho yaranze ubukwe bwabo.

Indirimbo ikimara kujya hanze bamwe mu bayumvise bagaragaje kuryoherwa bidasanzwe n’injyana yayo byagera ku magambo ahimbitse, aturutse ku ndiba y’umutima bikaba agahebuzo.

Uko amasaha yagendaga yicuma niko imibare y’inshuro iri kurebwa ku rubuga rwa YouTube yagendega ihindagurika ubutitsa, abakurikira umuziki batangira kuyihozaho ijisho ngo uko ica agahigo ko kurebwa inshuro nyinshi mu munsi umwe, mu mateka ya muzika nyarwanda.

Mu minsi ibiri “My Vow” yari imaze kurebwa inshuro miliyoni 1 kuri YouTube biba agahigo gaciwe na Meddy kuko nta wundi muhanzi wigeze ubigeraho mu Rwanda.

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzi batangiye kubyina intsinzi, bishimira ko umuhanzi wabo aciye agahigo ko kurebwa inshuro miliyoni imwe mu munsi umwe gusa, ndetse batangira kwemeza ko iki ari ikimenyetso nta kuko cy’uko Meddy ari umwami wa muzika mu Rwanda.

Ubwo bamwe bishimiraga intsinzi, ku rundi ruhande hari abandi bari bakemejeje bemeza ko Meddy yakoresheje uburyo bwo kugura “views” kugira ngo yerekane ko indirimbo ye yakunzwe by’ikirenga.

Muri aba hari n’abavuga ko My Vow atari indirimbo nziza iri ku rwego rwo kurebwa inshuro miliyoni mu minsi ibiri gusa.

Ni ishyari?

Kuva iyi ndirimbo yakuzuza inshuro miliyoni imwe yarebwe kuri YouTube, yabaye intero n’inyikirizo, ikurura impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Umuhanzikazi Teta Diana yanditse kuri Twitter agaragaza ko ibyo kugirwa umubare munini wa views ntacyo bivuze ku muhanzi.

Ati “YouTube Channel ni ubuntu, views ziragurwa, followers baragurwa, showbiz ya byacitse yica umuziki, ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba. Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n’ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure.”

Umuhazi Jules Sentore yashimiye Teta Diana ati “umvugiye ibintu gusa ndagushimiye kuba ubikomojeho nyabu!”

Abandi mu bamukurikira bamurunduriyeho umujinya bamubwira ko ai ishyari riri kubimugisha.

Uwitwa Rugema Gretta yakoresheje amagambo yo muri Bibiliya yagize ati “Uburakari butera urugomo,Kandi umujinya umeze nk’isuri,Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari? Icy’ingenzi si iby’uzi ni ibyo ushobora gusobanura mu rukiko. Muko hari ibirenze ibi wari gukora.”

Undi witwa Ndahiro Marc “ N’iyo byaba aribyo ariko nawe ugaragaje agashyari ntibyari ngombwa kuvuga ayo amagambo iyo mutangiye gusenyana hagati yanyu abafana mubaca intege.”

Uwitwa Rwangabwoba Olivier ati “Facts nizo ariko se kuki uzizanye mu gihe Meddy ari gutwika? Ese ni agashyari? Kabaye ariko se ko ari we urambye mu kibuga kurusha all others combined ubwo birahura bite?cg nawe wishyuwe kugirango ukore promotion maze nawe ubyungukiremo?

Umunyamakuru Basile Uwimana ati “ Meddy ni umuhanzi mpuzamahanga u Rwanda rufite ariko abanyarwanda bamwe barimo n’abahanzi bake ntabwo bashaka kubyemera. Biratangaje.”

Umuhanzikazi Teta Diana Ati “YouTube Channel ni ubuntu, views ziragurwa

Meddy koko yaguze Views?

Nyir’ubwite nta kintu arabivugaho uretse ko adashobora no kwemera ko yaguze views n’ubwo yaba yarabikoze koko.

Bamwe mu basanzwe basobanukiwe imikorere y’imbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, bahamya ko bidashoboka ko Meddy yaba yaraguze views.

Meddy yagiye gusohora My Vow YouTube Channel ye ifite aba-subscribers barenga ibihumbi 500, bangana na kimwe cya kabiri cy’inshuro yarebwe mu munsi umwe.

YouTube ntabwo iyo ibara views ntabwo igendera kuri mudasobwa cyangwa telefone zarebye, ahubwo ireba inshuro iyo ndirimbo yarebwe.

Birashoboka cyane ko ku munsi umwe umuntu umwe ashobora kureba indirimbo inshuro 100, icyo gihe hazabarwa views 100 nyamara ari umuntu umwe wayirebye.

Kimwe mu bigaragaza ko iyi ndirimbo ya Meddy uko indirimbo yakunzwe ni engagement (likes &comments). Ibitekerezo bimaze gutangwa kuri My Vow ni 7633 naho likes ibihumbi 54.

Ibi byerekana ko hari abantu nyabo, barebye indirimbo ndetse bakagaragaza amarangamutima yabo.

Kimwe mu bizakwereka indirimbo yashakiwe views imibare ya ‘engagement’ iba iri hasi.

YouTube igaragaza ko My Vow ariyo ndirimbo ya kane iri kurebwa cyane muri Uganda ikaba iya 11 muri Kenya n’iya 18 muri Tanzania.

Ibi nabyo bishimangira ko “My Vow” ikunzwe no mu bindi bihugu byo mu karere itarebwa n’abanyarwanda gusa.

Views zigurwa gute?

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa kugira ngo umuntu abe yashyira amashusho runaka kuri YouTube agere kuri benshi.

Hari application zifashishwa mu kongera imibare ya views ariko ntabwo byemewe ndetse iyo ubuyobozi bwa YouTube bubimenye uwabikoze hari ibihano ahabwa.

Ubundi buryo bunemewe ni ukwishyura YouTube yo ubwayo ikwamamariza mu yandi mashusho abantu baba bareba. Akenshi bikoreshwa mu kwamamaza ibicuruzwa na serivisi zitandukanye

Bumwe mu buryo bwifashishwa cyane ni Skippable ads non-skippables. Urugero ushobora kuba uri kureba filime kuri YouTube, ukabona hajemo nka video yamamaza igicuruzwa runaka.

Icyo gihe uba ugomba kuyireba byibuze amasengonda atanu ukabona kuyikuramo iyo ari (Skippable) cyangwa se ukarindira amasegonda 30 iyo ari non skippable.

Aha ikiba gikenewe ni uko ureba ibintu ntabyo, ntibitaye ku kuba uri bubikunde cyangwa se uza kubyanga.

Kugira ngo wamamaze kuri YouTube si ubuntu ndetse byishyurwa amafaranga atari make. Impuzandengo y’amafaranga yishyurwa kuri ni $2000 kuri views ibihumbi 100.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO