Umuhanzikazi Tiwa Savage yanze kwishyura amashusho ye ari gusambana ashyirwa hanze

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yasabwe ngo hadashyirwa hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, yamaze kugera hanze.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, ubu inkuru igezweho ni iy’uyu muhanzikazi ukunzwe aho amashusho ye arimo akora imibona mpuzabitsina yamaze gukwirakwizwa n’umuntu utaramenyekana.

Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga yasabwe ngo hadashyirwa hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, yamaze kugera hanze.

Aya mashusho amwe ntabwo agaragaza isura y’uwo bari muri icyo gikorwa, ni mu gihe andi amugaragaza yicaye ku ntebe uwo bakorana igikorwa cy’urukundo yamuturutse inyuma n’isura ye igaragara, gusa ntabwo umwirondoro we wamenyekanye ariko bivugwa ko ari umukunzi w’uyu muhanzi nk’uko yabyitangarije ko uwo muntu wamuteye ubwoba ari ko yamubwiye.

Mu kiganiro ‘The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York, Tiwa Savage aheruka kuvuga ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

Uyu muhanzikazi wari muri Amerika icyo gihe, yabwiye iyi radio ati “ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.”

“Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?”

Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

Ati “manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.”

Aya mashusho akaba yakurikiwe n’amarangamutima y’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaa aho bamwe bavuze ko icyaba cyose bazakomeza kumukunda cyane ko akuze afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ni mu gihe abandi bavuga ko iki ari ikintu kibi cyamubayeho mu buzima bwe kitazibagirana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO