Umuhanzikazi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Tonzi asubiza Rocky wirirwa avugako ntagikwe ati “niba utishimiye kuzagira umuryango ushobora kuba warabihiwe n’aho waturutse”

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzikazi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, yakebuye Rocky Kirabiranya wazanye imvugo ya ’Nta Gikwe’.

Rocky Kirabiranya umusobanuzi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, akunze kumvikana avuga ko ’Nta Gikwe’ azakora.

Umuhanzikazi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi

Nyuma y’uko Meddy asohoye indirimbo My Vow ikarebwa n’abantu benshi, ikaba ari indirimbo yakoreye umugore we amusezeranya kuzamukunda iteka, harimo n’amashusho y’ubukwe bwabo.

Uyu musore yifashe amashusho agira ati “nabonye hari umuhanzi wasohoye indirimbo agumura abantu ndetse yarebwe cyane, ariko rwose ndagira ngo mbabwire ko nta kudohoka.”

Umuhanzikazi Tonzi uherutse gusohora indirimbo ’Ubukwe’ yabwiye ISIMBI ko kugira umuryango ari gahunda y’Imana kandi ko umuntu utazi inkomoko ye bimubabaza cyane.

Ati “Aha nagisubiza mu ijambo ry’Imana iyo uri kure y’Imana, iyo utazi inkomoko yawe bikugora no kumenya ahazaza hawe rero kugira ngo ikiremwamuntu kibeho kisobanukiwe ni uko umenya Imana ukamenya umuremyi wawe, uzarebe abantu bafite ibikomere byo kuba batazi ababyeyi babo, niyo wakira gute uhora uvuga uti uwazanyereka inkomoko yanjye”.

“Rero kuba abantu tuzi ko tubeshejweho natwe n’ibintu bifatika ariko twibuke ko umuremyi wacu ari Imana iyo uri kure y’Imana utakaza orginalite yawe ariko iyo uri mu Mana ukurikiza umugambi w’Imana ugakurikiza amategeko yayo ibyo byose bikakuryohera niyo mpamvu ngo hahirwa abasogongeye”.

Agaruka k’umvugo ya Rocky yavuze ko ashobora yarabihiwe n’aho yaturutse kuko ngo nubwo umuntu ashobora kuba agenda mu modoka nziza ariko hari ikindi abura.

Ati “Rero kuba uriho wishimye ubona ugendera mu modoka ni uko wabyawe n’umugore wahuye n’umugabo, rero wowe niba utishimiye kuzagira umuryango ushobora kuba warabihiwe n’aho waturutse, nanjye ndi mu bukangurambaga bw’ubukwe nabo bari mu bukangurambaga bwabo ngo bwo kudakora igikwe.’’

Nubwo Rocky Kirabiranya akunze kumvikana avuga izi mvugo, nta muntu uzi neza ko aba akomeje kuko nta muntu mu buzima utakwishimira kugira umuryango.

Rocky Kirabiranya akunze kumvikana avuga izi mvugo, nta muntu uzi neza ko aba akomeje kuko nta muntu mu buzima utakwishimira kugira umuryango.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO