Umuhanzikazi Zuchu yanze amasezerano y’arenga miliyoni 100 yamutegekaga kujya yamamaza inzoga anazinywa, avugako atahemukira idini ya isilamu kuko ngo ntamusinzi w’umusiramu yigeze abona mu muryango we

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Zuhura Othman Soud, umuhanzikazi uri mubakunzwe cyane muri Tanzania umaze kwamamara nka Zuchu, yanze amasezerano yagombaga kujya ahabwa akayabo k’ama miliyoni kugirango ajye yamamaza inzoga.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko amaze igihe gito muri muzika, ariko kuri ubu ni umwe mubahanzi bamaze kwamamara cyane muri Tanzania ndetse yahise aca agahigo aba umukobwa wagize indirimbo yarebwe n’abantu benshi muri East African, aho indirimbo ye yise “Sukari” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 48 mu mezi atandatu gusa.

Zuchu avugako atakwamamaza inzoga kuko bitajyanye n’amahame y’idini ye ya isilamu

Zuchu yavuzeko kuva yavuka atarakoza inzoga mu kanwa kubera imyemere ye kuko yavukiye mu idini ya isilamu kandi akaba yaranayikuriyemo.

Zuhura ubwo yaganiraga na Wasafi TV, yahishuye ko kuba ari umusilamu hari amasezerano aherutse kwanga nubwo byari byamaze kwemezwa n’abareberera inyungu ze mu muziki.

Zuchu yavuzeko aherutse kwanga gusinya amasezerano yo kwamamaza uruganda rw’inzoga aho bagombaga kumwishyura miliyoni 250 z’amashiringi ya Tanzania, arenga miliyoni 108 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Bansabaga kwamamaza inzoga, kandi njyewe sindi umunywi wazo, kandi bashakaga ko nzamamaza nkajya nasomaho, yari amasezerano yagombaga kumpa miliyoni 250 z’amashiringi, narabahakaniye, kuko ntabwo wakwamamaza ibyo utanywa”

Uyu mukobwa ubyarwa n’umugore w’umuhanzi nawe ukunzwe munjyana ya tarab muri Tanzania, Khadija Kopa, avugako ajya mu muziki Nyina yamubujije kuzakorana n’abamamaza inzoga kuko ngo ari ikizira mu muryango wabo bakuriyemo nk’abihebeye idini ya isilamu.

Zuchu ni umuhanzi ubarizwa muri label ya Diamond ya Wasafi, yatangiye kuririmba mu mwaka ushize mu kwezi kwa kane ariko ubu amaze kumenyekana no gukundwa cyane muri Tanzania, umujyanama we mubya muzika Sallam Mendez, aherutse gutangazako uyu mukobwa ubu ari mubahanzi bahenze kuba wamukoresha mu birori aho udafite miliyoni 2  batamuguha.

Diamond niwe wazanye Zuchu mu muziki ninawe umufasha

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO