Umuhungu wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti yabyaranye na Irene Uwoya,yahinduriwe idini yashyizwemo na Se, abatirizwa muri gatolika, mu birori bidasanzwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhungu wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yabyaranye na Irene Uwoya[Oprah], Krish Ndikumana yaraye ahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya muri Kiliziya Gatolika ibintu byatumye benshi bibaza impamvu yahinduriye uyu mwana idini kandi se yari umuyisilamu, nyina ahamya ko umwana we atigeze aba umuyisilamu.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena nibwo uyu muhungu yahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya muri Kiliziya ya Sinza mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Krish Ndikumana yaraye ahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya muri Kiliziya Gatolika ibintu byatumye benshi bibaza impamvu yahinduriye uyu mwana idini kandi se yari umuyisilamu

Bwa mbere atangaza ko umuhungu we agiye guhabwa Isakaramentu, ibibazo byabaye byinshi abantu bibaza impamvu uyu mwana se yari umuyisilamu ariko nyina akaba yaramuhinduye umukristo.

Nyuma y’uko umwana we ahawe iri Sakaramentu, Oprah yavuze ko umwana we atigeze aba umuyisilamu ndetse ko na we ubwe atigeze aba we ahubwo basezeranye buri umwe akaguma mu idini rye.

Ati”njye na Hamad [Katauti] dukora ubukwe twasezeranye muri Kiliziya Gatolika hanyuma buri umwe akomeza mu idini rye, Krish ntabwo yigeze aba umuyisilamu, yakuranye nanjye rero akurira mu idini ryanjye. Namara gukura azihitiramo idini ashaka ariko ntabwo yigeze aba umuyisiramu.”

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Katauti na Opran bashakanye muri 2008 baza kubyarana umwana w’umuhungu Krish muri 2011, baje gutandukana muri 2013. Mu Gushyingo 2017, Ndikumana Hamad Katauti yaje kwitaba Imana akaba yari umutoza wungirije wa Rayon Sports icyo gihe.

Ndikumana mu kiriziya
Nyina wa Oprah ari mubamushyigikiye
Diamond ari mubatashye ibi birori

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO