Umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Libya Muammar al-Gaddafi yatanze kandidatire ye mu matora ya perezida.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Libya Muammar al-Gaddafi yatanze kandidatire ye mu matora ya perezida ya mbere ataziguye muri iki gihugu ateganyijwe kuba mu kwezi gutaha.

Saif al-Islam Gaddafi yigeze kuba abonwa nk’uwari gusimbura se ku butegetsi.

Amafoto na videwo birimo guhererekanywa ku mbuga za internet bigaragaza Saif al-Islam Gaddafi yicaye imbere y’ikirango kivuga ku matora yimirije, ashyira umukono ku mpapuro z’amatora.

Amafoto na videwo birimo guhererekanywa ku mbuga za internet bigaragaza Saif al-Islam Gaddafi yicaye imbere y’ikirango kivuga ku matora yimirije, ashyira umukono ku mpapuro z’amatora.

Ateretse ubwanwa anambaye imyambaro gakondo yo muri Libya, yavugiye kuri ‘camera’ asubiramo umurongo wo gitabo cya Korowani (Koran), uwusemuye mu Kinyarwanda uvuga ngo “umucamanza hagati yacu n’abantu bacu mu kuri”.

Asubiramo amagambo yo mu kindi gice cyo muri icyo gitabo gitagatifu cy’abayisilamu, yanavuze ati: “Imana buri gihe irigaragaza mu mugambi wayo”, yongeraho andi magambo yo mu kindi gice, ati: “N’iyo abatemera bawanga”.

Ni ishusho itandukanye cyane n’iyo yagaragaje mbere y’imyivumbagatanyo yakuye se ku butegetsi mu 2011.

Nyuma yuko Muammar Gaddafi akuwe ku butegetsi yishwe, Saif al-Islam Gaddafi na we yafashwe n’umutwe w’intagondwa.

Yafunzwe mu gihe cy’imyaka itandatu, ahabwa igihano cy’urupfu nyuma kiza gukurwaho.

Gaddafi aracyashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) ku byaha byo mu ntambara, ariko gahoro gahoro yagiye yongera kwigaragaza, harimo no mu kiganiro yagiranye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka n’ikinyamakuru The New York Times ari mu nyubako ye iri mu mujyi wa Zintan.

Muri Libya baracyibuka cyane ibyabaye kuburyo atakwizera gutsindira kuba Perezida, nkuko bivugwa n’umwanditsi mukuru wa BBC ku karere k’uburasirazuba bwo hagati Sebastian Usher, ndetse kandidatire ye izarushaho guteza ibibazo mu gikorwa cy’amatora cyari gisanzwe gifite intege nkeya.

Saif al-Islam Gaddafi yigeze kuba abonwa nk’uwari gusimbura se ku butegetsi.

Abandi bakandida barimo nk’uwari umukuru w’inyeshyamba Khalifa Haftar, mbere wayoboye inyeshyamba afite icyicaro mu burasirazuba arwanya leta ishyigikiwe na ONU yo mu murwa mukuru Tripoli, hamwe na Minisitiri w’intebe Abdulhamid al-Dbeibah n’umukuru w’inteko ishingamategeko Aguila Saleh.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO