Search

Umujyi wa Kampala hashyizwemo Cameras zicunga umutekamo, Perezida Museveni agiye kuzitaha, atungurwa no kubonamo abanywi bitabi n’abasambanira mu mujyi rwagati(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ubwo Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda yafunguraga ku mugaragaro CCTV Cameras zizajya zifashishwa mu gucunga umutekano bwa mbere akizikoresha yabonye abantu barimo gusambana,abandi banywa itabi,abandi barira ibisheke mu muhanda ibintu bisa nibyamutunguye cyane.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Ukwakira 2018,nibwo Museveni yafunguye ku mugaragaro ibikoresho bigizwe na za Cameras ziri ahantu hatandukanye mu mugi wa Kampala Polisi izajya yifashisha icunga umutekano.

Perezida Museveni niwe wafunguye kumugaragaro Camera zigera muri 122 zizajya zicunga umutekano mu mujyi wa Kampala

Perezida Museveni  ubwo yatahaga ku mugaragaro izi Camera zizafasha inzego z’umutekano gucunga uyu mujyi, yavuzeko uyu ari umushinga wo kurwanya ibyaha muri uyu mujyi yagize ati “Nkurikije uko mbona ahantu hatandukanye,ubu Leta yashyizeho umushinga wo kurwanya ibyaha mu mujyi,ubu Cameras zatangiye gukora.”

Museveni  yakomeje avugako kuri ubu ikibazo cy’umutekano muke waragaraga muri uyu mugi kigiye gukemuka, aho hari hamaze iminsi hagaragara ubwicanyi bwahato nahato bwakorwaga n’abitwaje intwaro bagendera kuri moto yagize ati “Reka twizere ko. Ikibazo cy’umutekano muke cy’abantu bagenda kuri Moto bitwaje intwaro kigiye gukemuka. Icyo dukeneye nuko amaso yacu,amatwi yacu,ndetse n’amazuru tubahumurirwa.nicyo Cameras zizakora.Nitwongera kubona abo banyabyaha ,tuzabafata.”

Ubwo hafungurwaga kumugaragaro izi Camera, Perezida Museveni yatunguwe no kubona hari abnywera itabi n’abasambanira mu mujyi rwagati

Hafunguwe ku mugaragaro CCTV Cameras 122 ziri mu bice bitandukanye bigize umujyi wa kampala zizajya zifasha Polisi gucunga umutekano ndetse no kumenya aho ibyaha biri gukorerwa.

Ni Camera zitandukanye zizajya zicunga umutekano muri uyu mujyi

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.